Ikoranabuhanga

Sobanukirwa byinshi ku miyoboro ya internet ya 4G , 3G, 2G na 1G

November-30
01:16 AM 2016

Akenshi tujya twumva abantu bavuga ko bakoresha ikoranabuhanga rya 3G cg rya 4G ariko ntubasobanukirwe neza icyo iriya nyuguti ya G isobanura ibi ni bimwe twabashije kubashakira;

Ikoranabuhanga rya telephone riri kugenda rizamuka kandi rinakoreshwa cyane kw’isi yose ndetse nu Rwanda rurimo umubare w’abakoresha ikoranabuhanga rya telefoni uri kugenda urushaho kuzamuka uko bwije uko bucyeye gusa bamwe wumva bavuga ko bakoresha umurongo wihuse wa 4G cyangwa 3G.

Nkuko bisanzwe igikoresho cyose gikoresha itumanaho kiba kinakoresha ikoranabuhanga runaka kugirango gikore cyangwa gikoreshwe uko iryo koranabuhanga rigenda rizamuka ritera imbere ninako icyo gikoresho nacyo kigenda cyongera uko cyakoraga

Urugero nka Nokia yamenyekanye nka bagorebeza mu Rwanda ya kera yabashaga guhamagara no kohererezanya ubutumwa bugufi gusa(SMS),iriya G y’inyuma ya 1,2,3,4 ivuga Generation cyangwa ikiciro.
Tugiye kureba uko kureba uko ibyiciro (Generation) byagiye bisimburana ndetse nicyo bitandukaniyeho:

Umuyoboro wa 0 Generation (0G)(Mobile Radio Telephone):
Aha telephone izi zigendanwa zari zitaraza aho bakoreshaga icyo twakwita nk’icyombo bakundaga kubikoresha mu mamodoka gusa aho umuntu yabashaga kuvugana n’undi gusa zikaba zarakoreshaga zimwe mu ikoranabuhanga rya PTT(Push to Talk) MTS (Mobile Telephone System), IMTS (Improved MTS).Iya mbere yabayeho mu mwaka wa 1924.

Umuyoboro wa 1Generation (1G): Aha muri icyi kiciro niho haje izi telephone zigendanwa zikoresha uburyo budafite urutsinga (wireless)kandi igakoresha uburyo bwa kera analoge,naho umuntu yabashaga guhamagara undi gusa.

Umuyoboro wa 2Generation (2G): aha muri iki cyiciro niho haje ubu buryo bushya bwa digitale tujya twumva aho telephone zigendanwa zatangiye gukoresha uburyo bwa digitale ndetse hiyongeramo ko umuntu yabasha kohererezanya ubutumwa bugufi buzwi nka SMS (Short Message Service),uburyo bwo kohererezanya ubutumwa bw’amafoto(pictures message)ndetse nubwa MMS(Multi Media Messages).

Umuyoboro wa 3Generation (3G): Nubwo 2G yarije ije gukoraho ibyo 1G itakoraga nayo yari igifite ibibazo nko kuba itarihutaga .3G rero yo yaje ije kuba igisubizo kuko yihutaga kurenza 2G ndetse umuntu akabasha koherereza mugenzi we ubutumwa butari ubw’amajwi gusa kandi yazanye n’uburyo abantu babasha gukoresha murandasi(internet),kohererezanya ubutumwa binyuze kuri email,fax ndetse no kuba umuntu yabasha guhahira cyangwa gukora ubucuruzi hakoreshejwe internet(e-commerce),kureba indirimbo kuri internet nko kuri youtube ndetse no gukora inama mutari kumwe hakoreshejwe Video conferencing.

Bwanyuma haza umuyoboro wa 4G ugaye k’umuvuduko urenzeho uwakoreshwaga na 3G. Ubu niyo iri gukoreshwa hano mu Rwanda. Umuvuduko mwinshi wa 4G ufasha kureba ibintu bitandukanye hatarimo gucikagurika haba guhahira kuri internet, kureba video ndetse no guhamagarana mu buryo bwa video

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza