Ikoranabuhanga

Ni Gute umushinga w’imyanda wabahinduye ba Miliyoneri mu marushanwa ya Unicef-Airtel Pitch Night ?

May-17
15:30 PM 2017

Abanyeshuri babiri, Rosette Muhoza na David Cyinzuzi bo muri kaminuza ya Kepler Kigali, nibo batsinze mu marushanwa y’imishinga ishingiye ku ikoranabuhanga (Unicef-Airtel Pitch Night), yaberaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo (CBE), kuri uyu wa 17 Gicurasi 2017. Umushinga wabo bise “My Green Home” wabaye uwambere mumishinga yose yari iri mu irushanwa

Mu Mishinga igera kuri itanu, My Green Home yaje kwemezwa n’akanama nkemura mpaka (judges) ko ariwo wahize iyindi, hashingiwe kubyagenderwagaho batanga amanota. Ibihembo byahawe imishinga itatu ya mbere.

Aba gatatu n’abakabiri bahawe na Airtel telephone zigezweho za Smart Phone, naho abambere bakaba bahawe amatelephone nabo, bahabwa na mudasobwa ndetse na sheke y’ibihumbi 5 by’amadorali bingana na 4,100,000Frs.

Umuyobozi muri Ministeri y’ikoranabuhanga n’urubyiruko ufite ikoranabuhanga mu nshingano, Madame Claudette Irere, yavuze ko minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga yiteguye gutera inkunga urubyiruko murwego rwo gufasha urubyiruko guhindura ibitekerezo bikavamo ibikorwa, ati “Urubyiruko ni rwo gishoro rubinyujije mu bitekerezo rufite, twe nka minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga twiteguye gushyigikira no gufasha urubyiruko rufite imishinga yaruteza imbere ndetse igateza imbere igihugu muri rusange cyane cyane mu ikoranabuhanga.”

Uyu mushinga wa My Green Home ugamije gufata imyanda igaragara mubuzima bwa buri munsi yaba itabora cyangwa ibora, ikabyazwamo ibikoresho by’ubwubatsi, Amabuye yo gupavoma, (Paving Stones) ndetse n’ifumbire izajya ikoreshwa mu buhinzi.

Asobanura uko umushinga wabo uzaba umeze, Rosette Muhoza yatangarije ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw ko igitekerezo bagikuye mu ishuri ubwo bigaga ku isomo ryo gutunganya imyanda hagamijwe kurengera ibidukikije. Ati “Twifuje ko ibyo bintu bitarangirira mu makayi niko gutangira uyu mushinga wacu kandi twizeye ko uzagirira akamaro Abanyarwanda muri rusange.”

Aba banyeshuri batangaje ko bagomba gufatanya n’ikigo cy’igihugu cyita kubidukikije (REMA) hamwe n’umujyi wa Kigali murwego rwo gushyira uyu mushinga mu bikorwa. Cyinzuzi David ati: “Dukeneye ibikoresho byo kwifashisha, abantu bo gutunganya ibyo tuzajya dukora ndetse n’ahantu nyiri izina ho gukorera, niyompamvu tuzafatanya na leta murwego rwo kugirango igikorwa kigende neza.” Aba banyeshuri bakaba batekereza ko uyu mushinga uzanahagarika bimwe mu bibazo by’indwara byaterwaga n’imyanda ititabwagaho.

Pitch Night, itegurwa na UNICEF ifatanyije na sosiyete y’itumanaho ya Airtel ikaba ari gahunda igamije gushishikariza urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 gushyira ahagaragara ibitekerezo byerekeza ku mishinga y’uburezi, ibidukikije ndetse n’ubuzima. Pitch Night ikaba itanga amahirwe ku rurbyiruko rufite ibitekerezo rukeneye kubibyazamo amahirwe, ayo mahirwe nayo akabyazwamo ibikorwa. Aya marushanwa kandi akaba ahuriza hamwe inzego zose, harimo Sosiyete sivile, inzego za Leta, abikorera ndetse n’inzego z’ishoramari.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza