Ikoranabuhanga

Mu minsi iri imbere uzaba ushobora gusiba ubutumwa woherereje umuntu utifuza ko akomeza kubona mbere y’iminota itanu gusa

April-18
10:26 AM 2017

Kuri ubu, ba nyiri uru rubuga batangaje ko bakoze izindi mpinduka zishyingiye ku buryo buzafasha abayikoresha kuri telefoni zifite Android, gusiba ubutumwa bugufi bamaze kohereza igihe basanze bitari ngombwa kubwohereza cyangwa se harimo amakosa.

Ikinyamakuru cyitwa The Independent dukesha iyi nkuru kivuga ko hari application nshya yarangiye gukorwa ariko ikiri kunonosorwa izafasha abantu bakoresha WhatsApp gusiba ubutumwa bwamaze koherezwa ariko ibi bigashoboka mbere y’iminota itanu ubutumwa bwoherejwe, yarengaho umuntu akaba atagishoboye kuba yasiba ubwo butumwa.

Nirangira izorohereza abifashisha uru rubuga mu guhanahana amakuru guhitamo uko ibyo banditse biba bimeze cyangwa se bigaragara. Mu bushakashatsi bwakozwe muri Gashyantare 2017, bwagaragaje ko umubare w’abakoresha WhatsApp ku Isi ugenda wiyongera umunsi ku wundi, dore ubu ababarirwa muri miliyari na miliyoni 200 bakoresha uru rubuga mu guhanahana amakuru atandukanye.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza