Ikoranabuhanga

Mu byaro,urubyiruko ntirurasobanukirwa na gahunda z’urubuga Irembo

September-02
06:34 AM 2016

Urubyiruko rukora akazi ko kunyonga (abanyonzi),ndetse n’abamotari bo ku gasenteri ka NEMBA barasaba urwego rubishinzwe kubasobanurira ndetse no kubigisha imikorere n’imikoreshereze y’urubuga “Irembo” kuko ngo baracyasiragizwa ku mirenge kuko bataramenya serivisi bakwaka banyuze kuri uru rubuga.

Uru rubyiruko rurasaba Ministeri ifite urubyiruko n’ikoranabuhanga mu nshingano zayo ko igomba kujya imanuka igasanga urubyiruko ku dusanteri dutandukanye ikabasobanurira gahunda nshyashya mu ikoranabuhanga mu gihe zaba ziborohereza kwiteza imbere no kurushaho kubona serivisi ku gihe.

Munyaneza ni umusore w’imyaka mirongo itatu,abeshwaho n’akazi ko kunyonga igare bkandi avugako kamutunganye na murumuna we babana munzu gusa ngo kimwe na bagenzi be ntibarasobanukirwa na gahunda yagiye ivugwa yitwa “irembo” bagasaba abo bireba gushyiramo imbaraga kuko ngo baracyirirwa bategereje abayobozi.

Aganira na yeejo.rw ,yagize ati :”Turacyirirwa ku mirenge twiruka ku bayobozi kubera iyi gahunda tutarayimenya kandi ngo yaraje kutworohereza kuko ntitwigeze tuyisobanurirwa.”

Irembo ni urubuga abaturage bifashisha bashaka serivisi zitandukanye za Leta bakoresheje ikoranabuhanga. Akamaro k’Irembo ni ugufasha abaturage kubona izi serivisi mu buryo bworoshye, bunoze kandi bwizewe. Binyuze ku rubuga irembo wasaba serivisi zisaga 30, ukoresheje telefoni igendanwa udakeneye interineti ukanze *909# cyangwa ukoresheje internet unyuze kuri www.irembo.gov.rw,bityo bikabafasha kudakora ingendo ndende birirwa biruka ku buyobozi bashaka serivisi za Leta.

Unyuze ku Irembo ushobora kwaka : Icyemezo cy’amavuko, Inyandiko y’ivuka, Inyandiko y’uko uri ingaragu, Inyandiko y’Ishyingirwa, Icyemezo cyo kuba warashyingiwe, Icyemezo cy’uko umuntu yitabye Imana, Inyandiko y’uko umuntu yitabye Imana, Kwandukuza umuntu witabye Imana, Ibyapa Binini, Ibitambaro n’Ibyapa bito ndetse n’icyangombwa cy’uko umuntu atakatiwe n’inkiko.

Iyo ukoresheje telefoni ugenda ukurikiza amabwiriza ukabasha no kwishyura, ukoresheje MTN Mobile Money, TigoCash , Airtel Money , Bank of Kigali, VisaCard ndetse na MasterCard.

Umuntu abasha gusaba akanishyura serivisi za Leta, maze akajya ku Murenge gufata icyangombwa amaze kubona ubutumwa bumubwira ko icyangombwa cye cyamaze kuboneka. Iyo utanyuzwe uhamagara ku murongo utishyurwa ariwo 9099, kuri callcenter@rwandaonline.rw no kuri watsapp ukoresheje nimero 0788315009.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza