Ikoranabuhanga

Kureba kure byamufashije kwihangira umushinga urambye

November-23
15:26 PM 2017

Patrick Nsenga Buchana ni Rwiyemezamirimo ufite imyaka 25 y’amavuko akaba ahagarariye sosiyete AC Group LTD ikora ikoranabuhanga ryo mu mamodoka atwara abantu “tap and go” ikoreshwa mu mugi wa Kigali. Uyu mushinga we ukorera no mu migi ya Younde, Douala ukaba uteganya no gukorera vuba mu mugi wa Accra.

Ikinyamakuru Forbes Africa kivuga ko Patrick yahimbye uyu mushinga nyuma yo kubona ko kwishyuza ku mamodoka atwara abantu bishyuzaga nabi kandi bakanyereza n’imisoro. Ikarita ya tap and go yatangiye gukoreshwa bwa mbere mu Rwanda mu kuboza 2015. Mu mugi wa Kigali abagenzi ntibakenera kwishyura amafaranga ngo babone kwinjira mu modoka...

Buchana aragira ati: “nyuma y’imyaka itatu dukora ikigo cy’imisoro n’amahoro cyabashije kubona 30% by’imisoro kitabonaga kandi hagabanutse umubare w’impanuka ku kigero cya 70% kandi gukerereza abagenzi nabyo byaragabanutse.”
AC Group Ltd itanga na service z’ikoranabuhanga ku bijyanye n’inama zikomeye. Patrick aragira ati: “Dukorera mu migi yifuza gukorana natwe kandi abantu bagera kuri miliyoni bakoresha ikarita ya Tap & Go.”

Patrick afite inzozi zo guhuza abantu n’amacampani mu rwego rwo guhindura imijyi. aragira ati: “gukoresha ikarita mu ngendo mu mijyi isobanutse byatangiye gukoreshwa mu mijyi myinshi iri mu nzira y’amajyambere.”

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza