Ikoranabuhanga

Kigali:Inama zavuye mu bushakashatsi bw’abanyeshuli ku ngaruka z’ ikoranabuhanga mu Rwanda

February-07
04:26 AM 2018

Muri Challenge Based Learning (CBL), abanyeshuri bo muri kaminuza ya Kepler, ikigo gifitanye imikoranire n’ikigo cyo muri Amerika cyitwa Southern New Hampshire University, bakoze umushinga witwa “improve Basic Technology Knowledge and Skills Among Youth Living in Gasabo.”

Mu bushakashatsi bakoreye mu karere k aGasabo ku ngaruka y’ ikoranabuhanga mu iterambere ry’ u Rwanda, basanze ikoranabuhaga ifasha igihugu gutera imbere k’umuvuduko uri hejuru ugereranyije na mbere.

Uyu muvuduko uterwa nuko abantu benshi mu buzima bwabo bwa buri munsi basigaye bakoresha ikoranabuhanga harimo nk’Amakarita ya ATM akoreshwa mu kubitsa no kubikuza amafaranga byihuse cyane kandi uri mu mpande zitadukanye mu gihungu ndetse no hanze y’ igihungu.

Amakarita ya ATM ashobora gukoreshwa n’ abantu bagura ibicuruzwa bakoreshyeje aya makarita hari ho n’ andi makarita yitwa Tap and Go akoreshwa mu ngendo zitadukanye mu mugi wa Kigali ibyo bituma ubuzima bw’ abantu bworoha kandi n’ iterambere ryihuta.

Ku bijyanye n’ ubumenyi bw’ icyuma nyoroshya-nyihutishamio (computer sciences), ubumenyi urubyiruko ndetse n’ abandi bantu batadukanye babona bubafasha kwihagira imirimo irimo; siberikafe (cyber café), sitidiyo, ndetse n’ ibindi.

Uretse ibi gusa, abanyeshuri bari kubona ubumenyi bitewe n’ingamba za leta y’ u Rwanda zafashwe zo gukwirakwiza mudasobwa mu banyeshuri muri gahunda ya “One Laptop per Child.” Ibafasha kunguka ubumenyi bushya mu ikoranabuhanga.

Zimwe mu mbogamizi zagombye gukemurwa dusaga mu ikoranabuhanga urubyiruko ruhura nazo, harimo ikoreshwa ry’ ikoranabuhanga mu nyungu bwite z’ urubyiruko cyane cyane usanga bareba amashusho y’ urukozasoni bihabanye n’umuco nyarwanda .

Kuri ibyo, aba banyeshuriba Kepler batanga inama k’urubyiruko rwa Gasabo mu buryo bakoresha ubumenyi bw’ikoranabuhanga n’ibikoresho bijyanye n’ikoranabuhanga mu kwiteza imbere, no kubona amahirwe yo kubona buruse, kwimenyereza mu mirimo hamwe no kubona akazi gatandukanye.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza