Ikoranabuhanga

Kigali: Abana bagera ku 150 bitabiriye amahugurwa ya mudasobwa(Amafoto na Video)

November-05
07:24 AM 2016

Abana bagera ku 150 bitabiriye amahugurwa ya mudasobwa ategurwa binyuze mu mushinga wa Africa Code week. Aya mahugurwa ari kubera Klab mu muturirwa wa Telecom House kuva tariki ya 3 Ugushyingo kugeza taliki ya 11 Ugushyingo dore ko icyiciro kizakurikirwa n’ikindi.

Aya mahugurwa atangirwa ubuntu agamije kwigisha abana kugirango bagire ubumenyi bwo gukoresha mudasobwa hakiri kare dore ko ubusanzwe mudasobwa yigwaga igihe umuntu ari mukuru.

Aganira na Yeejo.rw, Yves Banza umwe mu bigisha aba bana yagize ati ubusanzwe twigaga mudasobwa dukuze ariko iyi gahunda ije guha abana ubumenyi bwa mudasobwa bakiri bato kugira bakure bazi kuyikoresha.

Bamwe mu bana bitabiriye aya mahugurwa bemeza ko hari icyo bamaze kwiga. Nandy Ntazinda wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuli abanza yagize ati ubu nabashije gushushanya,nkaba nabyinisha igishushanyo cyanjye nifashishije porogaramu ya scratch.

Sabrina Iriza wiga mu mwaka wa kane w’amashuli abanza nawe ati nabashije gushushanya umukobwa ndetse nifashisha porogaramu ya scratch ituma yabasha kuvuga.

Iyi Gahunda ya Africa Code week yatangijwe mu Rwanda mu Kwezi kwa Ukwakira uyu mwaka aho biteganyijwe ko igomba guhugura abasaga ibihumbi bitanu mu Rwanda hose dore ko banageze no mu nkambi .


Banza Yves afasha abana kwiga mudasobwa


Ntazinda,Sabrina na Lilia bakoresha mudasobwa

Reba amashusho y’uko biba bimeze biga

Share

Ibitekerezo (1)

  1. venant 25 Ugushyingo 2016, 06:37

    hello,ibi bintu byo kwijyisha mudasobwa abana nibyiza,ahubwo muzatubarize nimba natwe nka biga za kaminuza badushyirirahoh ayo mahirwe guko natwe hari ubumenyi tuba ducyeneye kumenya murakoze

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza