Ikoranabuhanga

Ibintu 20 bitazongera gukorwa kubera iterambere ry’ikoranabuhanga

May-27
06:08 AM 2017

Munkuru dukesha ikinyamakuru Forex New Tech yashyize hanze ibintu 20 tutazongera gukora doreko kera ikoranabuhanga ritaraza byatugoraga cyane kuba twaganira na abntu bari mubindi bihugu byo hanze none ubu bikaba byaroroshye.

1.gufata mu mutwe nimero ya telefoni igendanwa
Ibi ngo ntago bizongera kurushya abantu bafata nimero mu mutwe kuko uwomwanya waba utaye uzifata mu mutwe hazajya hajyamo ibindi bigufitiye akamaro, doreko telephone yo itajya iruha.

2.gukora imibare mu mutwe
Akenshi dukoresha ubwonko mugihe turimo kubara amafaranga guteranya imibare ugasanga guteranya imibare myishi icyarimwe bikugora cyane.
Ariko ubu ntago bizongera kubaho kuko ikoranabuhanga ryarabikemuye tuzajya dukoresha imashini ibara imibare ariyo bakunze kwita(calcurator).

3.kwandika amabaruwa n’intoki
Mbere iyo wabaga ushaka nko kwandikira umuyobozi,umukunzi wawe byabaga ari ingorabahizi kuko byagusabaga gushaka umuntu uzi kwandika neza kandi bikagusaba kujyana urwandiko witonze kugirango utarwanduza. Ariko ubu ibyo byarakemutse twandikirana dukoresheje email.ndetse nizindi mbuga nkoranyambaga.

4.guhamagara abantu ubabaza aho bari
Byari bimenyerewe iyo wahamaraga umuntu ukamubaza aho ari. Ndetse nuwo uhamagaye akaba yanakubeshya aho ari gusa kurubu ntago bizongera kubaho kuko haje telephone yerekana aho uhererye.

5.kubaza isaha
Kuva keraba antuntu benshi bari bamenyereye kubara isaha bakoresheje izuba biyto bikabaviramo kwubeshya cyane. Gusa kugeza ubu ntago bizongera kubaho kwibeshya isaha doreko bazituzaniye mubiganza byacu.

6.gutunga ama cd(compact disk)
Mumagambo arambuye cd bivuga (compact disk). Iyi cd rero yadufashaga kubika indirimbo,film ndetse na amafoto ukaba wabikaho amafanga yawe ajyanye n’akazi. Kugeza ubu rero ntago cd igikoreshwa cyane kuko haje, Mudasobwa idufasha kubika amabanga yacu.

7.gutunga alubumu y’ama foto
Byari bimenyereweko umuntu amaze kwifotoza ahita ajya kugura alubumu yo gushyiramo ayo mafotoye. Ariko ubu amafoto yawe wemerewe kuyabika kuri interinet ukoresheje mudasobwa yawe cyangwase simati fone.

8.kwandika icyapa ku modoka yawe uvuga ko igurishwa
Mbere umuntu iyo yabaga ashaka kugurisha imodoka byagusabaga kwandika icyapa ukacyimanika ku modoka igurishwa, byabaga ari ingorabahizi kuba abantu banona icyo cyapa wamanitse ku modoka igurishwa. Gusa kurubu iyo ushatse kugurisha imodoka yawe ubyandika kumbuga nkoranyamabaga.

9.kugura ibinyamakuru
Abantu benshi dukunda gusoma amakuru cyane avugwa hirya nohino ku isi.ariko ugasanga kubona amakuru arikibazo kuko kubona ibinyamakuru byabaga arikibazo, kurubu ntago gusoma ikinyamakuru bikogoranye kuko amakuru tuyasoma kuri internet.

10.kujya ku maduka ngo ugiye kugura impano
Kuba ufite umukunzi ukaba ukeneye kumugurira impano mbere ikoranabuhanga ritarasakara ,impano wayikuraga mu isoko , ariko kubera ikorana buhanga ubu wagura impano ushatse online utiriwe ujyayo bakabigusangisha murugo.

11.kubika gahunda cyangwa amabanga yawe kuri tape
Tape dukunze kwita (ipurake ). Ikunze gukoreshwa kuri radio cassette. Tuyikoresha dushyiraho indirimbo ndetse nandi mabanga yawe. Gusa aho tugeze kugeze ubu dukoresha flash disk kuko niyo ifite umutekano.

12.kureba ibiganiro bya tv igihe biri kuba
Kubera kubura umwanya harigihe uba ukeneye kureba ibiganiro kuri tv, ugasnga ikiganiro cyagucitse gusa ntago ukwiriye guhangayika kuko kurubu ibiganiro byose byatambutse ubishanga kuri internet.

13.kugura ama carita ya tel
Mugihe amafaranga yashiraga muri telephone yawe byagusabaga kugura ikarta yo guhamagara. Harinigihe wabaga ugiye kuyigura kwiduka ugasanga wenda ntabahari kurubu rero ntago bikiri ikibazo kuko ubu ubitsa kuri simukari yawe ukajya ugura ama unite ukoresheje telephone yawe.

14.guhamagara ubaza aho ibitaramo biri bubere
Ubu ushobora kureba aho ibitaramo biri bubere ukoresheje ineterineti ndetse ukanabona aho ibyo bitaramo bizabera. Kandi ukabireba ukoresheje telephone yawe igendanwa.

15.kubaza uko ijambo rivugwa cg ryandikwa
Harubwo ushobora kuba urimo kwandikira umuntu mundimi za amahanga hakagira ijambo ugiraho ikibazo uko baryandika. Uburero byaroroshye ntampamvu zo kwigera ugira uwo ubaza, wowe baza google iragusubiza vuba.

16.kumenya uko konti yawe ya banki ihagaze buri kwezi
Ntugikwiriye guhangayika cyangwase ukaba wagira ikibazo cyuko konti yawe ihagaze , reka ntanubwo bikiri ngombwako ujya gutonda umurongo kuri banki ujya kugenzura uko amafaranga yawe agenda akoreshwa aribyo bita(transaction), ubu byaroroshye ubireba ukoresheje trlefone yawe.

17.kubaza ibyi ngendo zindege
Mbere iyo wajyaga gutega indege uguye hanze yi ighugu byagusabaga kujya kukibuba cyi indende kubaza igihe indege iribuhagurukire ndetse nimyanya isigaye, byagutesha igihe cyawe wriko kurubu ntago bikiri ikibazo kuko ushobora gukoresha telephone yawe ukareba igihe indege iribuhagurukire ndetse ukaba wagura itike ukoresheje telephone yawe.

18.gukoresha telephone rusange(public phone)
Mbere iyowabaga ukeneye guhamagara byagusabaga kujya guhamagara kuri telephone ya rusange, bikagorana kuberako harubwo wahageraga ugasanga aband bahagutanze. Kurubu ntibikigoye kuko umuhamagara ukoresheje internet doreko na amaterefone arimo internet zahendutse.

19.gukora uruvange rw’indirimbo ugashira kuri tape
Mu minsi ishize wagujyaga gukoresha inkirimbo kuri kasete bakagushyiriraho indirimbo ntarengwa. Gusa ibyo byabaga bitoroshye mugihe wabaga ushaka nko kugira indirimbo ukuraho cyangwase wongeraha, kugeza ubu byaroroshye ushobora gukura indirimbo kuri interineti aribyo mundimi za amahanga bita(downloading), ukayitunda kuri mashine yawe.ukayishyira kuri flash disk.

20.gukoresha telefone duhamagara abo kutuzanira ibiryo mu rugo n’ibindi
Ubu ukoresheje telephone yawe ujya kuri internet ukaba wa shakisha iduka rikwegereye ukaba wahaha ibiryo ushaka bakabigusangisha murugo iwawe. Kandi ibyo byose bikorerwa kuri telephone yawe.

Numbwo bamwe mubantu batuye isi batiyumvamvo ikoranabuganga nyamara ikoranabuhanga ni ryiza cyane kuko ritworohereza gukorerwa serivise, ndetse tukana koresha neza umwanya wacu.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza