Ikoranabuhanga

Habonetse igisubizo mu kwishyura abahinzi hifashishijwe ikoranabuhanga

July-20
05:03 AM 2016

Umubare munini w’abanyarwanda utunzwe n’ibikomoko k’ubuhinzi, icyayi ni bumwe mu buhinzi bukorwa cyane. Umunsi ku munsi hashakwa uburyo ubuhinzi bwatezwa imbere n’abababukora, ni muri urwo rwego sosiyete yitumanaho Tigo yashyize ku mugaragaro umushinga uzorohereza abahinzi kwishyurwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefoni.

Uwo mushinga watangiye mu 2015 ukaba washyizwe ku mugaragaro, ukaba uje nk’igisubizo mu gukuraho imbogamizi abahinzi b’icyayi bahuraga nazo batonda umurungo ku mabanki bategereje guhabwa amafaranga yabo.

Uwo muhango ukaba warurangajwe imbere n’umuyobozi wa sosiyete yitumanaho Tigo Philip Fofie Amoateng kandi witabiriwe na minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga.
Umwe mu baturage baraho yishimiye ubwo buryo bashyiriweho, aho asigaye abona amafaranga yiyicariye murugo iwe binyuze kuri Tigo cash adataye akazi.

Ministiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yishimiye uwo mushinga, avuga ko ikorabuhanga riri mu byihutisha iterambere mu gihe ryifashishijwe mu gutanga serivisi. Uyu mushinga uteganyijwe kuzagezwa ku bandi bahinzi badakora ubuhinzi bw’icyayi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza