Ikoranabuhanga

Gerageza amahirwe: Imishinga 50 y’ikoranabuhanga ya ba rwiyemezamirimo bakiri bato igiye guterwa inkunga

March-08
03:15 AM 2017

Imishinga mirongo itanu ya ba Rwiyemezamirimo bakiri bato igiye guterwa inkunga, binyuze muri gahunda BK ‘Urumuri yatangijwe kuri uyu wa kabiri tariki 07 Werurwe 2017 .

Iyi gahunda ya BK Urumuri Initiative yatangijwe na Banki ya Kigali ifatanije na Inkomoko ikaba ifite intego yo kureba uburyo haterwa inkunga ba Rwiyemezamirimo bakizamuka cyangwa se bakiri bato, ariko bafite imishinga y’ikoranabuhanga bigaragara ko mu gihe kiri imbere yazavamo ubucuruzi bufatika.

Kuba iyi gahunda yatangijwe, byanahuriranye n’ uko hari kwitegurwa kwizihiza isabukuru y’imyaka mirongo itanu banki ya Kigali imaze ibayeho, hakaba hagiye guterwa inkunga imishinga mirongo itanu icyenewe ku isoko mpuzamahanga, hagamijwe guteza imbere urubyiruko cyane cyane, ariko ibyo ngo ntibivuze ko n’abakuru bahejwe nk’ uko Dr. Diane Karusisi yabitangaje.

Dr. Karusisi Diane umuyobozi wa BK

Dr. Karusisi umuyobozi wa BK yagize ati umuntu wese waba ubishaka yazohereza umushinga we, ubundi bakayihuriza hamwe hagatoranywamo 50 yarushije iyindi, hakaba hazatoranwa imishinga iyo ariyo yose ifite aho ihuriye n’ikoranabuhanga.Ubu gutangira kohereza imishinga birafunguwe

Ishimwe Olive ushinzwe abakiriya mu Inkomoko yagize ati ba nyiri imishinga bakazahabwa amahugurwa y’ amezi arindwi, ku bufatanye n’Ikigo INKOMOKO n’ ubundi gisanzwe gihugura ba rwiyemezamirimo

Tariki ya 05 Mata 2017 nibwo hazatoranywa imishinga 50 izaterwa inkunga, ngo muri iyo mishinga hagati y’itanu n’ umunani bazahabwa inguzanyo izava kuri miliyoni mirongo itandatu zashyizwe mu gaseke ka BK ndetse iyo nguzanyo ikaba izishyurwa nta nyungu izabarirwa (0%) .

Kanda Hano wohereze umushinga wawe

Miss Umutoni Pamela wageze kuri Final ya Miss Rwanda 2017 ndetse akaba afite umushinga woo gufasha ba rwiyemezamirimo bato yari yitabiriye iki gikorwa

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza