Ikoranabuhanga

Byinshi wamenya kuri Joel Macharia, umunyafurika w’umwaka ukiri muto

January-09
07:04 AM 2018

Joel Macharia umunyakenya watowe nk’umunyafurika ukiri muto wa 2017 mu matora yakoreshejwe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyitwa ‘African Leadership Magazine’ yatangiye ibikorwa bimwerekeza mu ishoramari akiri mu mashuri yisumbuye.

Macharia ubu ni umuyobozi mukuru wa Abacus Kenya. Uyu musore yatangiye gukora ishoramari akiri mu mashuri yisumbuye.

Ibi byatumye mu mwaka wa 2012 ashinga urubuga yise pesatalk.com rwavugaga ku bijyanye n’ubukungu ndetse rurakomera, ku buryo rwari urwa kabiri mu mbuga z’amakuru zikunzwe muri Kenya.

Uyu musore usa n’uwiyeguriye imishinga y’ikoranabuhanga abihuza n’ubukungu, mu 2009 yabaye umugenzuzi w’umushinga wo gutunganya ihererekanywa ry’amafaranga binyuze kuri telefoni igendanwa [mobile money] muri KCB na Barclays Bank ya Kenya.

Gusa mu 2007 yari umuyobozi wa Capital Associates nayo ihuza ibikorwa by’ishoramari mu gushakisha amahirwe, kuyashoramo imari no kuyabyaza inyungu. Iki kigo kandi gikubiyemo ibikorwa by’ibigo byose Macharia ayoboye .

Mu 2014 uyu musore yatangiye kuyobora ikigo Abacus nacyo gikora iby’ikoranabuhanga kigafasha abantu gufata imyanzuro yihuse kandi myiza ishingiye ku makuru nyayo.

Mu mwaka wa 2012 yatoranyijwe mu bagabo 40 bari munsi y’imyaka bakora ubushabitsi mu rutonde rwakozwe na Business Daily. Uyu kandi yongeye kugaruka ku rutonde rwa Forbes rw’abanyafurika b’abakire 30 bari munsi y’imyaka 30 mu mwaka wa 2016.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza