Ikoranabuhanga

Abayobozi barimo umuherwe bazitabira Youth Conneckt Africa Summit 2017 i Kigali

May-13
17:54 PM 2017

Mu nama ya Transform Africa 2017 yateraniye i Kigali, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philibert Nsengimana yabwiye abitabiriye ikiganiro cya Youth Connekt ko uyu mwaka izitabirwa n;umuherwe w’umushinwa ndetse na perezida wa repubulika

Minisitiri Nsengimana yagize ati “Ndagira ngo mbonereho kubabwira ko kuva uyu mwaka Youth Connekt izajya yitwa Youth Connekt Africa Summit, kuko yamaze kujya ku rwego rw’Afurika. Uyu mwaka tuzahabwa ibiganiro na Perezida Paul Kagame na Jack Ma.”

Minisitiri yatangaje ko gutumira Perezida Kagame n’umuherwe Jack Ma muri iyi nama nyafurika y’urubyiruko iteganijwe tariki 19 kugeza 21 Nyakanga 2017, ari uburyo bwo kwagura imitekerereze no guhuza urubyiruko rwo muri Afurika.

Jack Ma azwi mu biganiro ku buzima bwe n’uko yinjiye mu by’ubucuruzi ari umukene ariko kubera kwihangana ubu akaba ari umwe mu bakire bo mu Bushinwa.

Irebere uko byari byifashe mu mwaka wa 2016

Share

Ibitekerezo (1)

  1. Ndatabaye Nday Jonas 14 Gicurasi, 04:56

    Muraho! twifuza kubabaza uburyo umuntu ushaka kwitabira iriya Nama ya youth konnekt Africa summit 2017, nibisabwa, naho izabera. Murakoze

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza