Diaspora

Urubyiruko rwo muri diaspora rwiteguye gufatanya n’umukuru w’igihugu gukomeza no gusigasira ibyagezweho

August-08
04:07 AM 2017

Urubyiruko ruba mu mahanga rwishimiye intsinzi y’agateganyo y’umukandida rwatoye, uru rubyiruko rwemeje ko rwamutoye rubikunze kandi rubishyizeho umutima rukaba by’umwihariko rwarashimishijwe no kuba yaratowe ku kigero gishimishije n’imbere mu gihugu.

Urubyiruko rwo muri diaspora ruvuga ko ibyiza byari bimaze kugerwaho ari byo byitoreye kuko hatabayeho kwibeshya cyangwa kwirengagiza umukandinda Paul Kagame yari abikwiriye.

Nkuko tubikesha radiyo rwanda, ngo urubyiruko rwo muri diaspora rwiteguye gufatanya n’umukuru w’igihugu mu kunoza no gukomereza aho yari agejeje. Rubajijwe iby’ingenzi rwazafasha,rwasubije ko ruzashyira ingufu mu gikorwa cya made in rwanda.

Ruvuga ko hageze ko abanyarwanda batambara ibyambawe n’abandi mu rwego rwo guharanira kwigira.
Abanyarwanda bo muri diaspora batoye umukandinda Paul Kagame ku kigero cya 95.58%,mu gihe muri rusange yatowe ku kigero cya 98.66%

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza