Amakuru

Yemen: Inzara ihitana umwana buri minota 10

May-29
15:55 PM 2017

Yemen ni iigihugu gituwe n’umubare munini w’abaturage bo mu idini rya Islam ku mugabane wa Aziya aho inzara yugarije ama milliyoni yabatuye iki gihugu.

Mu gihe hose ku isi aba Isilamu bari mu kwezi kw’igisibo biyiriza,basengaku rundi ruhande muri bagenzi babo hari amakuru avuga ko inzara ibageze habi.

Inkuru dukesha Aljazeera iravugako iki gihugu kiri mucyo ONU yise “largest humanitarian crisis” ugenekereje mu kinyarwanda n’ikiza gikuru ku kiremwamuntu.

Uyu ni umwaka wa gatatu iki gihugu kigeze mu kwezi kwa Ramadhan (igisibo) abaturage bacyo badafite ibyo kurya bihagije bituma bakomeza kubaho.

Abaturage bagera kuri milliyoni 17 bari guhangana n’ikibazo kibura ry’ibiribwa ,bikaba bitanganzwa ko umwana umwe yitaba Imana buri minota icumi kubera inzara.

Abaturage biki gihugu baravuga ko kubera intambara ibiciro byazamutse, ibura ry’amazi rikiyongera bakaba batangiye gufatwa n’indwara zituruka ku mwanda.

Imiryango yita kumbabare muri iki gihugu ikomeje gutanga ibiribwa ku bakene.
Yemen iri mu bibazo by’intambara guhera mu mwaka wa 2015

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza