Amakuru

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugize 24% mu bahura n’ihungabana

April-16
13:51 PM 2017

Mu gihe u Rwanda n’inshuti zabo tuvuye mu cyumweru cyahariwe kwibuka gusa kikaba ari igikorwa kizakomeza mu minsi ijana Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 23, hakomeje kugaragara ubwiyongere mu ihungabana mu banyarwanda benshi gusa bikaba abagera kuri 24% muri ni urubyuiruko rutigeze rubona Jenoside.

Mu mibare yatangajwe na Ministeri y’Ubuzima igaragaza ko mu kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, 24% by’abagize ihungabana bose bari abafite hagati y’imyaka 15-24. Muri ubu bushakashatsi kandi bwakozwe na RBC rigaragaza ko mu kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaga 2500 bahuye n’ihungabana. Muri bo, 89% ni abagore.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye NaphtaL avuga ko abana bavuka ku babyeyi barokotse Jenoside bahura n’ihungabana ugenda wiyongera, cyane cyane mu bihe byo kwibuka. Ku rundi ruhange ariko mu bahura n’ihungabana ariko harimo n’abana bakomoka ku babyeyi bakoze Jenoside n’abandi baturuka mu miryango itarahigwaga.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cya "The East African" cyabyanditse, Adelite Muramana, umuganga w’indwara zo mu mutwe ukora ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yavuze ko bidatangaje kubona abakiri bato bahura n’ihungabana rifitanye isano na Jenoside kubera ko ahantu hose mu gihugu hagaragara amateka yayo.Abavutse muri Jenoside bangana na 295708 nkuko NIDA yabishyize ahagaragara.

Ubushakashatsi bwakoze n’ivuriro ryo muri New York mu 2015 ku barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi bwagaragaje ko abana babo bashobora kubakomoraho ihungabana bikagenda mu maraso (DNA).

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza