Amakuru

Umukobwa wa Trump yavuguruje ibyo itangazamakuru rishinja se

April-25
12:32 PM 2017

Taliki ya 25 Mata nibwo umukobwa wa Perezida wa Amerika Ivanka Trump yari yitabiriye inama mpuzamahanga yigaga k’uruhare rw’abagore mu ishoramari no kwihangira imirimo, yahuzaga ibihugu 20 bikomeye (G20), Umukobwa wa Perezida Donald Trump witwa Ivanka Trump byamutwaye umwanya munini agerageza kuvuga se neza, anamuvuganira mu makosa amwe n’amwe yagiye avugwaho mu bitangazamakuru binyuranye no kumbuga nkoranyambaga.

Muri iyi nama yabereye mu mujyi wa Berlin ho mu Budage, Ivanka Trump yahuriyemo n’umuyobozi w’ikigega mpuzamahanga gishinzwe ubukungu IMF, Madame Christine Lagarde ndetse na Chancellor w’uBudage Angela Merkel ari nawe wayimutumiyemo, hakaba hatanzwe ibiganiro byagutse bivuga k’uruhare rw’igitsina gore mu iterambere ry’ubucuruzi ndetse n’ishoramari.

BBC ivugako ubwo Ivanka Trump yari atangiye avuga ibigwi bya se Donald Trump,abari aho bahise batangira kumukomera banasakuza bituma ahita afata umwanya uhagije arata se ubutwari anavuguruza bimwe kubyagiye bimuvugwaho. Ati“Data yarandeze ndakura kandi atuma ngira intsinzi mu buzima bwange;nakuriye mu rugo rutarimo imbogamizi iyo ariyo yose yambuza kugera kucyo nshaka kugeraho.”

Ivanka Trump Yanagarutse kandi ku bikorwa by’ubusambanyi ngo perezida Trump yaba yarakoreye abagore bari abakozi be,byavuzwe cyane mu gihe cyo kwiyamamaza kwe avuga ko buri gihe adaha agaciro ibyo ibitangazamakuru bivuga kuri se bimusebya, kuko byose atigeze abyumva biva kuri Trump ubwe cyangwa se n’abo bagore yakoreshaga. Ahubwo ngo ni ibyo itangazamukuru rigenda rihimba kugirango ribone icyo rivuga.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza