Amakuru

Umugore wa Perezida wa Centrafrique yaganirije iki Charly na Nina

February-15
09:41 AM 2017

Charly na Nina bamenyekanye cyane mu ndirimbo ’Indoro’ yakunzwe mu gihugu hose ndetse ikanabambutsa imipaka mu bihugu bituranye n’u Rwanda, haherukaga iyitwa ’Face 2 Face’ n’iyitwa ’Owooma’ bayikoranye n’umuhanzi Geosteady uri mu bakunzwe muri Uganda.

Babinyujije k’urukutwa rwa Instagram bemeje ko bagiranye n’Umufasha wa Perezida wa Centrafrique, Brigitte Touadéra, bakamusangiza ishusho y’uburyo umwana w’umukobwa afashwe mu Rwanda.
bati "Bamusobanuriye uburyo Leta y’u Rwanda yita ku mwana w’umukobwa n’uburyo yahawe amahirwe angana n’aya musaza we haba mu kwiga, mu izungura, n’ibindi byose bijyanye no kugira ububasha bungana kuri bose bijyanye na gahunda y’uburinganire."
Bakomeje avuga ko umugore wa Perezida wa Centrafrique yababwiye uburyo yishimiye uko yakiriwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame ubwo aheruka i Kigali, yanabasangije uburyo igihugu cye kiri kubyaza umusaruro ibyo bigiye ku Rwanda mu kurushaho kwita ku iterambere ry’umwana w’umukobwa.

Charly na Nina basuye umugore wa Perezida wa Centrafrique bari kumwe na Dj Pius bahagurukanye mu Rwanda, Big Farious bahahuriye avuye mu Bufaransa ndetse n’undi muririmbyi ukomeye muri icyo gihugu witwa OZ Ozaguin. Nyuma y’igitaramo aba bahanzi bakoreye i Bangui muri Centrafrique ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize dore ko no kuri St valantin bataramiye abakunzi babo muri icyo gihugu.

Bazava muri Centrafrique bagaruka mu Rwanda gukora imyiteguro y’ibindi bitaramo bazakorera ku mugabane w’i Burayi guhera muri Werurwe uyu mwaka.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza