Amakuru

Umuco wo kuzigama ushobora gufasha urubyiruko kuvamo ba Rwiyemezamirimo bakomeye.

August-16
15:47 PM 2016

Mu bice bitandukanye bigize igihugu ntaho udasanga urubyiruko, aho usanga benshi muribo bataka ubushomeri, nyamara iyo wegereye bamwe muri urwo rubyiruko usanga muribo harababona ubushobozi n’amahirwe bagakwiye kububyaza umusaruro ariko ntibigire icyo bibamarira bitewe n’ikibazo cy’imyumvire yo kumva ko bakeneye ibyamirenge.

Umunyabanga wa Leta muri minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Rosemary Mbabazi avugako muri rusange urubyiruko rugomba kugira umuco wo kuzigama no kugana ibigo byimari ndetse rukagana kubwinshi ikigega cya Leta gitera inkunga imishinga mito BDF. ̋ Rubyiruko mukwiye kugira umuco wo kuzigama. Mushobora gutangira mubika igiceri mukazavamo ba rwiyemezamirimo bakomeye ̏.

Akomeza agira ati: ̏ Twumva twashyira imbaraga cyane mu myumvire kugirango babone ko ayo mahirwe abazengurutse, bagire imyumvire itekereza ko bishoboka aho kugira imyumvire ivugako igishoro cyabuze batanagerageje no kugera kuri banki cyangwa bagane BDF, yewe batakoze n’umushinga ̏.

Hari urubyiruko usanga rufite ubushake bwo gukora no guhanga iyo mirimo ariko rugahura n’inzitizi yuko aho batuye ntabashoramari bahagera ngo babahe akazi cyangwa ngo babahe igishoro cyo guhanga imirimo, bituma bamwe bafata umwanzuro wo kujya gushaka akazi mu mijyi itandukanye bikarangira ntanamaronko babonye.

Rosemary Mbabazi asanga igisubizo kuri ibyo, aruko ibigo by’imari bikwiriye gushyiraho gahunda zihariye z’urubyiruko bitewe n’uduce runaka n’amahirwe aboneka muri utwo duce.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza