Amakuru

Sheikh Musa Fasil Harerimana yapfushije umugore

March-21
07:38 AM 2017


Sheik Musa Fazil Harerimana (photo internet)

Umwe mu bo mu muryango wa Sheikh Musa Fazil yabwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mubyeyi yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Werurwe 2017. Nubwo ngo yabanje kujya kwivuriza mu gihugu cy’u Buhinde, uburwayi bwaranze bituma agaruka mu bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali ari naho yapfiriye.

Uyu mugore wa Musa Fazil, ubusanzwe yari umushin mu Karere ka Gasabo. Sheikh Musa Fazil Harelimana azwei cyane kukuba yarabaye minisitiri w’umutekano igihe kirekire kigera ku myaka icumi dore ko yavuyemo 2016 yaragezemo 2006, akaba kandi asanzwe ayobora Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) yamaze igihe kirekire muri Guverinoma y’u Rwanda akurwamo mu Ukwakira 2016.

Sheikh Musa Fazil Harelimana, ni umuhanga mu by’amategeko, yize ibijyanye n’amategeko, afite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza yavanye muri kaminuza y’abayisilamu ya Medina ho muri Saudi Arabia.

Src: Igihe

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza