Amakuru

Serge Brammertz: Amahanga agomba kugira uruhare mu ifatwa rw’abakekwaho ibyaha bya Jenoside

April-07
13:23 PM 2017

Serge Brammertz, umushinjacyaha wa MICT, kuri uyu munsi Abanyarwanda batangiriyeho icyumweru cy’icyunamo, yavuze ko amahanga yari akwiriye kugira uruhare rukomye ngo abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi bose bagatabwa muri yombi bakagezwa imbere y’ubutabera.

Mu madosiye umunani ICTR yasize itaburanishije atatu muriyo yasigaranye n’uru rwego rwasimbuye ICTR arirwo MICT (Mechanism for International criminal tribunal) aya ni iya Felicien Kabuga, Protais Mpiranya na Augustin Bizimana.

Muri 2015 nibwo rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwafunze imiryango ruburanishije gusa abagera kuri 93, muri bo 61 bahamijwe ibyaha, 14 bagirwa abere, ku byaha bufitanye isano na Jenoside yakorewe abatutsi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza