Amakuru

Perezida wa Koreya y’amajyepfo Park Geun-hye ari gusabwa kwegura k’ubutegetsi

November-30
01:34 AM 2016

Perezida wa Koreya y’amajyepfo, Park Geun-hye yasabye inteko nshingamategeko yo muri icyo gihugu kumufasha kweguru. Abantu benshi bo ku ruhande rurwanya ubutegetsi bwa Ms Park bakomeje kumusaba kwegura. Uyu muperezida akaba asabwa kwegura kubera ibibazo bya politiki biri mu gihugu.

Youn Kwan-suk, umuvugizi w’ishyaka ritavuga rumwe na leta ya koreya, Democratic Party yabwiye ibiro ntangazamakuru bya Yonhap (soma yonapu) ko imbwirwaruhame Ms park yatanze ari amayeri yo gushaka gutinda ku butegetsi. Yongeyeho ko ibyo abantu bashaka ari uko yegura bidatinze akareka kwijijisha yegurira intekonshingamategeko inshingano.


Perezida wa Koreya y’amajyepfo Park Geun-Hye

Ibihumbi by’abantu bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Ms Park. Barasaba ko Ms Park yegura bidatinze. Uyu muperezida wa Koreya y’amagepfo araregwa imikoranire ya hafi n’inshuti ze zirimo Choi Soon-sil mu kunyereza amafaranga y’ibigo by’ubucuruzi byo muri icyo gihugu.

Nkuko BBC ibivuga ,Choi arakekwaho kandi kwitwaza ubucuti agirana na Ms Park maze akarya ruswa. Choi ubu ari mu maboko ya polisi aho akurikiranweho ibyo birego byose. Abashinzwe iperereza bavuga ko na Ms park yagize uruhari mu kurya ruswa nubwo abaguvizi be bo bavuga ko ibyo birego byose ari ibihuha.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza