Amakuru

Paris: Abagore b’abapolisi mu myigaragambyo yamagana ihohoterwa!

April-23
17:51 PM 2017

Nyuma y’aho igitero cy’ubwicanyi gihitaniye umupolisi w’umwofisiye witwa Xavier Jugele, kikanakomeretsa abandi babiri mu bufaransa ahitwa Champs Elysees, kuri uyuwa 22 Mata 2017, abagore baturutse mu imiryango y’abapolisi,n’uburakari bwinshi bigabye mu mihanda bamagana ihohoterwa ririgukorwa muri icyo gihugu rigahitana abapolisi batari bacye.

Abagore barenga 100, bigabye mu mihanda bafite ibyapa biriho amagambo atandukanye yamagana iyicwa ry’abapolisi mugihugu cy’Ubufaransa. Bimwe
Muri ibyo byapa byariho amagambo agira
ati: “Winkorera ku mupolisi; Don’t touch my police” abandi nabo bagendaga bavuga amagambo agira ati, “Abapolisi benshi barapfuye abandi baratwikwa bikwiye guhagarara.”
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko batavugaga Xavier Jugele gusa,kuko muri iki gihugu hamaze igihe haberamo imvururu zituma abapolisi bazikomerekeramo.

Nko mu kwezi gushize kwa Werurwe abofisiye batatu baherutse gukomerekera mu myigaragambyo nyuma y’aho umusore w’umushinwa arasiwe mu bufaransa. Abandi bofisiye bane batwikiwe mu modoka n’igisasu cyatewe kumodoka yabo gitewe n’abashinjwaga gucuruza ibiyobyabwenge mu nkengero z’umujyi wa Paris bikaba byarabaye umwaka ushize.

Xavier Jugele w’imyaka 37, yarashwe mu mutwe n’umwicanyi witwa Karim Cheurfi, akaba ako kanya yarahise avuga ko yari agamije kwica uwo mwofisiye, nyuma icyo gitero kikaba cyaraje kwigambwa n’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu Islamic State.
Iki gitero kikaba cyatumye umutekano ukazwa muri kiriya gihugu dore ko kiri no mubihe by’amatora ya perezida wa repubulika ateganyijwe kuri iki Cyumweru.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza