Amakuru

Ntibisanzwe: Baguwe gitumo bari kubaga imbwa mu Rwanda

March-15
04:18 AM 2017

Dushimirimana Samedi na Mugenzi we bakomoka mu karere ka Ngoma mu murenge wa Rurenge bari mu nzego z’umutekano bazira kuba baraguwe gitumo bari kubaga imbwa bagiye kuyirya.

Aba bagabo bombi babonywe n’abaturanyi babo mu gihe bari barimo kubaga iyi mbwa mu rugo rw’uyu Samedi, hanyuma bihutira kubibwira ubuyobozi bw’akagari burabafata bubashyikiriza inzego z’umutekano.

N’ubwo uyu Samedi atariwe wafashe iyi mbwa ariko Abaturanyi b’uyu Samedi bavuga ko asanzwe abaga imbwa banavuga ko ashobora kuba azicuruza n’ubwo batabyemeranywaho n’ubuyobozi bw’aka kagari ka Muhurire uyu mugabo yari asanzwe atuyemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Muhurire Ndizera Patrick, yabwiye TV1 ko n’ubwo atari ubwa mbere uyu Samedi afashwe yabaze imbwa, amakuru y’uko yaba azigurisha abandi yo ntayo bazi nk’ubuyobozi.

Yagize ati “Amakuru dufite ni uko umubyeyi wa Dushimimana Samedi yari umupfumu, uyu muhungu we akaba rero abikora mu buryo bw’imihango y’abapfumu cyangwa guhamura n’ubwo Leta itabyemera ariko kuvuga ko yaba azibaga akazigurisha abantu byo ntabwo tubizi neza”

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza