Amakuru

Niboye: MINAGRI iti muhinge imboga,abaturage bati duhinge ibigori,byifashe bite?

March-15
03:17 AM 2017

Bamwe mu baturage bahinga mu gishanga cya Kajeke, giherereye mu Kagali ka Niboye, Umurenge wa Niboye, Akerere ka Kicukiro, baravuga ko batewe impungenge n‘ ingamba Leta yabafatiye zo guhinga imboga muri icyo gishanga, kandi ngo zitahera, bakaba bafite impungenge z‘uko bagiye kwicwa n‘ inzara.

Kurundi ruhande ariko aba baturage biganjemo abategarugori, bagaragaza ko bafite impungenge z’icyo gihingwa, kuko bo ubwabo ngo baziko icyo gishanga kiteramo imboga, bakavuga ko bagerageje kuganira n’ubuyobozi basaba ko bahinga ibigori, ibishyimbo ndetse na soya, ariko bikaba iby‘ ubusa, bakaba ariho bahera bavuga ko uyu mwaka nibahomba Leta izabasubiza amafaranga yabo.

Ni mu gikorwa cyo gutangiza guhinga imboga mu gishanga cya Kajeke, cyo mu Karere ka Kicukiro, cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 14 werurwe 2017, aho NSENGIYUMVA Fulgence, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, aho yagitangije ari kumwe na bamwe mu bayobozi bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Iyi Minisiteri yijeje aba bahinzi ko izabaha ifumbire mvaruganda bakazafumbiza ahazahingwa imboga, ariko kandi nanone NSENGIYUMVA Fulgence ashimangira ko ibishanga byo mu mujyi wa Kigali bijyiye guhingwamo imboga, aho yagize ati:‘‘ Ikintu dushyize imbere ubungubu ni uko tugiye guhinga imboga mu bishanga bigize uyu umujyi wa Kigali n’uturere tuwugize,

dutekereza ko uko byaba bimeze kose tubanze tubwire abantu tuti ni guhinga imboga, dufite amahoteli arimo avuka muri Kigali agomba gutumiza imboga hanze, turagirango icyo kintu tugikemure, ariko ntabwo tuyobewe yuko ibishanga nubwo twari twarabitunganyije hari ibintu byinshi byangiritse, tugiye rero gutangira gufata gahunda yo kubitunganya no kongera kubivugurura ariko tubwira ababikoresha ko bagira mu mutwe ko ari uguhingamo imboga kubera ko imboga nizo zizatuma n’ayo mafaranga Leta iba yakoresheje ashobora kugaruka muburyo butandukanye‘‘.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kubufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’abahinzi, ibintu bigiye kugenda neza aho ngo umusaruro uzahora uboneka kuburyo abantu batazongera gutaka ikibazo cy’ibura ry’imboga cyane ko imboga ari kimwe mu bihingwa byatoranyijwe bagendeye icyo ku isoko bakeneye, iyi ikaba ari yo politiki iriho mu buhinzi muri Kigali.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza