Amakuru

Miss Rwanda 2017 Elsa iradukunda azerekana iki muri Miss World 2017 mu Bushinwa?

June-08
09:17 AM 2017

Miss Iradukunda Elsa yatangiye imyiteguro y’irushanwa ry’ubwiza ku rwego rw’isi (Miss World 2017)uyu mwaka rizabera mu Bushinwa mu mpera za 2017.

Ku nshuro ya kabiri U Rwanda rwatumiye mu marushanwa ya Miss world 2017. Miss Elsa agiye kwitabiriye iki rushwanwa nyuma ya Miss Jolly Mutesi. Abazitabira iri rishanwa bazagera mu gihugu cy’ubushinwa mu ntangiriro z’Ugushyingo uyu mwaka 2017.

Ishimwe Dieudonné umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda yavuzeko Miss Elsa yiteguye bihagije gutsinda ririya rushanwa kuko yitoje bihagije, haba mu mukino wo kwoga ndetse n’iyindi itandukanye kuko buri munsi akora mu mwitozo.

Ati “ Miss elsa ari kwitegura kuzerekana impano muri siporo asanzwe akora yo koga by’umwuga. Abyitoza rero buri munsi, urumva ko nta kibazo.”

Elsa kandi ngo asanzwe anakora ibijyanye no kwerekana imideli nkuko Ishimwe akomeza abivuga.

Ati”Kwerekana imideli asanzwe n’ubundi aribyo akora. Ikijyanye no kwerekana impano yihariye, ari kubyigaho. Ikijyanye n’ubwiza bufite intego ntabwo aricyo dukorera kuko n’ubusanzwe ibikorwa ari gukora ni nabyo tuzerekana.”

Miss Iradukunda Elsa ngo yiyemeje kuzahacana umucyo agahesha ishema igihugu cye kandi ngo arizeye nezako azatsinda.

Gusa nubwo ari mu myiteguro yo guhatanira ikamba rya ry’ubwiza ngo imishinga yo guteza imbere igihugu irakomeje aho akiri gukusanya inkunga yo kuvuza abakuze babana n’indwara y’ishaza ryo mujisho.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza