Amakuru

Kayonza:Abasigajwe inyuma n’amateka Bugarijwe ni inzara nyuma yo kwamburwa ibirombe by’ibumba

July-22
21:04 PM 2016

Abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu Kagali ka Musumba, mu murenge wa Nyamirama, mu karere ka Kayonza baravuga ko bugarijwe n’ubukene nyuma kwamburwa ikirombe bakuragamo ibumba bakoresha umwuga wo kubumba, bakavuga ko baterwa ubwoba ko uzasubiramo azahasiga ubuzima
Aba basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko kubaho kwabo basanzwe babkesha umwuga wo kubumba, bavuga ko nyuma yo kwamburwa ubutaka bakuragamo ibumba babayeho nabi.

Umwe mu baganiriye n’Umuseke ari nawo dukesha iyi nkuru (utifuje ko umwirondoro we utangazwa), yagize ati “Aho twakuraga ibumba baraduhagaritse, uwo bahaye ubu butaka twakuragamo ibumba akatubwira ngo uzajyamo azamwica! none se turabaho dute? Muragira ngo dupfe!”

Aba basangwabutaka bavuga ko ubu butaka bacukuragamo ibumba bwaguzwe n’undi muntu ariko ko kuva icyo gihe babujijwe kongera kubukandagiramo, bavuga ko ubwo bageragezaga kujya gushaka ibumba baterwaga ubwoba bakagera aho bagahina akarenge.

Ubuyobozi bw’Umuryango uharanira inyungu z’abasigajwe inyuma n’amateka mu Rwanda, COPPORWA buvuga ko bubabajwe n’iki kibazo cy’aba basigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Nyamirama, bugasaba inzego za Leta kugifatira umwanzuro mu maguru mashya.

Musabyimana Yvone uyobora uyu muryango yagize ati ” Usanga Leta ivuga iti mugende mwibumbire mu makoperative ariko ugasanga bigoye kubera ko nta mugabane shingiro bafite.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamirama buvuga ko iki kibazo bukizi, bwemera ko kibangamiye aba baturage, bukavuga ko bwamaze kubona ubundi butaka bashobora gukuramo ibumba ku buryo mu gihe cya vuba iki kibazo kizaba cyakemutse.
Mukunzi Athanasie uyobora uyu murenge, agira ati “ Ubu butaka bwabanje kuba ubwa leta, nyuma y’igihe leta ije gupima ubutaka bwegereye igishanga, baza kubusubiza abaturage, ni bwo bahise babuzwa kongera gucukuramo ibumba.”

Aba basigajwe inyuma n’amateka basaba inzego zibishinzwe gukemura iki kibazo kuko kiri kubasubiza inyuma mu gihe hari intambwe bari bamze gutera mu nzira yo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyababyaye.

Aba basigajwe inyuma n’amateka bakaba bakomeje gutakambira ubuyobozi ngo bubafashe kubona ahandi bajya bakura ibumba, doreko bavugako ariho bakura amaramuko .

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza