Amakuru

Itsinda One in Christ baremeye uwarokotse Jenoside

April-23
09:15 AM 2017

One in Christ ni itsinda ry’abantu biganjemo urubyiruko bishyize hamwe baturutse mu matorero atandukanye, bakora umurimo wo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse bagafasha abababaye.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Mata 2017 nibwo iryo tsinda ryasuye urwibutso rwa Nyamata, ndetse banaremera umwe mu barokotse jenoside aho bamuhaye ibiribwa birimo umuceri, akawunga ndetse n’amavuta.

Muberuka Leo ushizwe Ibuka mu murenge wa Nyamata yabaganirije amwe mu mateka yaranze akarere ka Bugesera muri mata 1994, ndetse abereka ahari bimwe mu bikoresho bya koreshwaga mu kwica abatutsi dore ko hari na bimwe mu bice byimibiri yabishwe bihari nka amateka kugira ngo bitazibagirana.

Muberuka yagize ati" akarere ka bugesera ni kamwe mu turere ka bereyemo ubwicanyi bukabije. Abatutsi benshi barishwe bazira uko bavutse, ariko turashimira Leta y’ubumwe ko yahuje abanyarwanda ba kongera bakaba umwe.

Yasoje abwira urubyiruko rwavutse nyuma ya jenoside ko bagomba gushishikarira ku menya amateka mabi yaranze igihugu cyacu, kugira ngo bitazongera kubaho ukundi.
Mukecuru Edisa warokotse nubwo yahuye n’ikibazo cyo kutabasha kuvuga yagaragaje akanyamuneza ku maso.

Nikuze Chantal

umwana we w’umuhererezi Nikuze Chantal yavuze ko bakozwe ku mutima niki gikorwa cyakozwe na one in Christ avuga ko kandi kuva leta y’ubumwe yabigisha kubabarira nabo bakabikora bagize amahoro mu mutima, ndetse ko babanye neza na baturanyi babo.

Rutembeza Frederick n’ umuyobozi wa kagali ka Nyamata ndetse n’ Uwimana Damarise ushizwe imibereho myiza y’abaturage mu mudugudu wa Rwakibirizi ya 2 bombi bishimiye icyo gikorwa bavuga ko ari byiza kuko ngo bituma uwarokotse abona ko atari wenyine.

Uzabakiriho Placide umuyobozi wiryo tsinda, yavuze ko ibikorwa nkibi bizakomeza gukorwa nkuko Yesu yabivuze muri matayo ibice 25:35-36 havuga ngo kuko nari nshonje mu kamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransura, nari munzu yimbohe muza kundeba.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza