Amakuru

Iraq: Umwana w’imyaka 15 yafashwe agiye guturitsa igisasu yatanze ubuhamya uko yatojwe ubwiyahuzi

December-21
05:13 AM 2016

Umutwe ugendera ku matwara akaze y’idini ya Isilamu ukomeje gutoza abana bato ibikorwa by’ubwiyahuzi. Umwana wo mu kigero cy’imyaka cumi n’itanu, Mahmoud Ahmed watojwe ibikorwa by’ubwiyahuzi n’uwo mutwe, yatangarije abanyamakuru ba sikayi (sky) ko yatorejwe hamwe n’abana benshi.

Uyu mwana akaba kandi yagombaga kugaba igitero kuri sitade muri Iraq kuri iki cyumweru gishize. Yarebanaga ubwoba, ubwo inzego z’umutekano zamwamburaga ibyo yari yizirikiyeho yagombaga guturitsa. Akaba yafatiwe hafi yiyo sitade nyuma y’ibitero bibiri byagabwe mu mugi wa Kirikuku (Kirkuk).

Benshi muri abo bana bari mu kigero cy’imyaka icyenda kandi bakaba bari gukurwa mu miryango yabo n’umutwe ugendera ku matwara akaze y’idini ya Isilamu. Mouhmoud w’imyaka 15 yasubizaga ashize amanga ibibazo yabazwagwa mu kiganiro yagiranye n’abashinzwe ubutasi mu mugi wa Kurdish.

Yatangaje ko yahawe imyitozo yo gukoresha intwaro zo mu bwoko bwa Kalashinikove na PKC machine gun maze akoherezwa i Hawija. Avuga ko hari abagabo 4 bakuze babigishaga n’ibijyanye n’ijuru. Ati “abana 60 muri twe bavutse guhera 2002 kuzamura. Abo bagabo rero, baduteraga ubwoba bakatwereka amavidewo y’abantu bacibwa imitwe n’ibindi nkibyo byose.”
Kugeza ubu, ntiharamenyekana igihano Mouhmad azahabwa, ariko biteganijwe ko azafungwa igihe kirekire. Umunyamakuru amubajije niba yari azi ko ibyo ari gukora ari bibi, yamubwiye ko yari abizi neza.

Ibiro bishinzwe ubutasi mu mugi wa Kurdish byatangaje ko ibihumbi by’abana bava muri Iraq na Syria bari gutwarwa na Islamic state mu bikorwa by’iterabwoba kandi bamwe muri bo bari mu kigero cy’imyaka 9. Ibiro bishinzwe iperereza muri Iraq byo byatangaje ko hakenewe imbaraga z’ibihugu ngo babashe guhashya uyu mutwe w’iterabwoba kuko ngo hatagize igikorwa uyu mutwe wakomeza kongera imbaraga no kugaba ibitero.

Share

Ibitekerezo (1)

  1. kagina nassan 28 Mutarama, 04:01

    Aba bana nibigishwe imyumvire ibarimo ibashiremo.

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza