Amakuru

Ikigo cy’icyitegererezo mu kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana kigiye gutangira imirimo

November-30
01:34 AM 2016

Ikigo cy’icyitegererezo mu kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ngo kiteguye kuba cyatangira imirimo yacyo.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi, ubwo yatahaga iyo nyubako ku mugaragaro, ari kumwe n’abitabiriye inama mpuzamahanga y’abagore bari mu nzego z’umutekano yiga kuruhare rw’abagore mu gukumira no guca burundu ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori.

Anastase Murekezi yatangaje ko ibyangombwa byose bigomba kuba bigize iyo nyubako byarangije gushyirwa mu buryo, avuga ko igisigaye ari ugutangira kubikoresha. Ati “Ibikorwa remezo byose twarangije kubitunganya, ahubwo igisigaye ni uko byatangira gukoreshwa icyo byagenewe bikabyazwa umusaruro.”

Minisitiri kandi yagarutse ku masezerano ya Kigali yo guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho yerekanye imirongo migari ya Leta n’ingamba zo guhangana n’iryo hohoterwa.

Iki kigo cy’icyitegererezo muri Afurika ngo cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 70, kikaba kizafasha mu bushakashatsi, imikoranire n’inzego, gutanga amahugurwa no kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano,ndetse n’abasivili mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Icyo kigo kikaba kitezweho kugira uruhare runini mu kurandura ihohoterwa, aho kizajya gipima abasambanyijwe ku ngufu, kikanakurikirana ibyaha byose birebana n’ihohoterwa ndetse n’imanza zirebana nabyo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza