Amakuru

Igitsina gore cyitabiriye inama ya Transform Africa Ku kigero cya 30%

May-11
19:31 PM 2017

Ubwitabire bw’igitsina gore munama ya Transform Afrika, burabarirwa kuri 30%, ni ukuvuga abagore bagera kuri 900 mubantu 3000 bitabiriye inama muri rusange. Uyu mubare ukaba usa nk’udahagije murwego rwo gushimangira intambwe u Rwanda rugezeho mu kwerekana uruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihugu ndetse n’umugabane wa Afrika muri rusange.

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, akaba yaratangaje ko uyu mubare ugomba kongerwa kurwego rwo hejuru muzindi nama zizakurikira kugirango uruhare rw’umugore rureshye n’urw’umugabo mu rugendo rw’iterambere mu ikoranabuhanga.

Ni mu gihe u Rwanda ruri kwakira iyi nama ya Transform Afrika kunshuro ya Gatatu iri kubera i Kigali munyubako ya Kigali Convention Center, kuva kuwa 10 Gicuransi kugera Kuwa 12 Gicurasi. Iyi nama ikaba igaruka ku iterambere ry’ikoranabuhanga hagamijwe iterambere ry’umugabane wa Afrika. Bimwe mubyigirwa muri iyi nama harimo gahunda ya “Smart City” igamije gukwirakwiza imiyoboro ya internet ndetse no kugirango ibikorwa byose bishingire ku ikoranabuhanga, aho herekanwa inyigo yayo(Smart City Blueprint), hakaba na gahunda ya Smart Women ikangurira abagore b’Abanyafurika kugendana n’iterambere rigezweho mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ndetse n’ishoramari cyane cyane mu rubyiruko.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza