Amakuru

Guhinga byahindutse umugani k’urubyiruko rwinshi- MINAGRI

September-09
18:03 PM 2016

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteriy’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira aherutse gutangaza ko urubyiruko rukora umwuga w’ubuhinzi mu Rwanda rukiri rucye cyane aho usanga byahariwe abantu bakuru.

Ibi yabigarutseho ubwo Ikompanyi Nyarwanday’ikoranabuhanga Medmasoft ya murikaga porogaramu ya mudasobwa yitwa B2B (Business-to-Business) igamije gufasha urubyiruko rukora ibikorwa by’ubuhinzi gusangira amakuru, kumenya umutungo wakoreshejwe buri munsi, gukurikirana ibikorwa byabobya buri munsi no kumenya aho amahirwe y’ishoramari ari mu bijyanye n’ubuhinzi.


Tony Nsanganira

Ikibazo cy’imyumvire nicyo asanga ari ntandaro ,Yagize ati “Ni imyumvire yo kumva ko ubuhinzi ari umwuga w’abantu badashobotse nk’uko kera byafatwaga nk’aho ubukora ari uwabuze ikindi akora, ariko ibikorwa byose biriho byo guhura n’urubyiriko ni ukubashishikariza gukora ubuhinzi bagaragarizwa uburyo ubw’uyumunsi butandukanye n’ubw’imyaka yashize kuburyo buri wese ashobora kubukora, cyane kohajemo n’ikoranabuhanga. Igisabwa ni uguhindura imyumvire”

Minagri igaragaza ko kugeza ubuitazi imibare yanyayo y’urubyiruko rukora ubuhinzi, ariko ko ihuriro ry’Urubyiruko rukora ubuhinzi bugamije ubucuruzi(RYAF) ryashinzwe muriGicurasi uyu mwakaritegerejweho kubahuriza hamwe bakamenyekana.

Umuyobozi wa RYAF,Hategekimana Jean Baptitse yavuze ko guhindura imitekerereze y’urubyiru ko kugirango rwitabire ibikorwa by’ubuhinzi bisaba igihe, ariko ko bizeyeko mu myaka itanu ruzabarwara maze kubyitabira.

Umuyobozi wa Medmasoft, Rutagengwa Hervé wasobanuye ibijyanye na porogaramu B2B (Business-to-Business, yagaragaje ko kugirango umuntua yinjire mo asaba wakuba ari Umunyamuryango wa RYAF kuko ayigeraho anyuze kurubuga rw’irihuriro.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza