Amakuru

Google yatangaje ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 13 na 17 rwizera ibyo ruyisomaho

April-17
10:20 AM 2017

Muri ubu bushakashatsi Google itangaza ubu bushakashatsi bwasanze urubyiruko rwibanda cyane mu gusoma ibintu bishobora kubafasha kwiyegereza no guhindura Isi mu buryo bworoshye.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko urubuga rwa YouTube rufitwe na Google, rwaje ku mwanya wa mbere rubanjirije urwa Netflix. Naho browser ya Chrome nayo iri mu mitungo ya Google, yaje ku mwanya wa cumi imbere ya Nike.

Ikinyamakuru The Guardian kivuga ko muri ubwo bushakashatsi bwakorewe ku rubyiruko rugera ku 1,100 ruri hagati y’imyaka 13-17, rwasabwe gutondeka imbuga 122 rwishimira mu koroshya ubuzima bwarwo bwa buri munsi maze YouTube, Google na Netflix biza ku isonga mbere y’izindi zose.

Ubu bushakashatsi bwatangaje ko 42.2% by’urubyiruko ruri mu myaka hagati ya 13-17 bakoresha umwe mu mirongo migari y’itumanaho ishamikiye kuri Google uzwi ku izina rya Google Plus; ibi bituma iza imbere ya Twitter ifite 35.4%; Pinterest na 26.6% mu gihe abagera ku 10% bakoresha Facebook.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza