Amakuru

Gasabo:Urubyiruko ruzajya rwaka udukingirizo ku buntu umukuru w’umudugudu

March-24
04:10 AM 2017

Umuyobozi w’’akagari wafashe udukingirizo mu izina ryarwo Barteremy Rwamanzi yavuze ko utwo dukingirizo tuzafasha urubyiruko kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’inda zitateganyijwe mu gihe rwananiwe kwifata.

Yagize ati: "Tuzabishishikariza n’urundi rubyiruko kugira ngo rumenye iyi serivisi yo gutanga udukingirizo ku buntu ku rwego rw’umudugudu. Abakiri bato benshi benshi bakunze kuza kwaka udukingirizo ku biro byacu bivuze ko baba badukeneye bityo kutubegereza bizabafasha guhangana nizo nzitizi".

Mary Kaitesi wari uhagarariye AHF mu Rwanda.

Mary Kaitesi wari uhagarariye AHF ku rwego rw’igihugu muri uyu muhango, yagiriye inama urubyiruko yo kwifata cyangwa se bagakoresha udukingirio igihe byabananiye. Yagize ati: " mu byukuri dukeneye urubyiruko mu kurwanya SIDA binyuze mu guhindura imyitwarire. Virusi itera SIDA iracyahari kandi urubyiruko rukeneye kwifata cyangwa se gukoresha agakingirizo igihe byabananiye burundu".

Samuel Sibomana ni umwe mu rubyiruko rwo mu kagari ka Nyarutarama wishimiye iki gikorwa. Yagize ati: "Amakiyosike atanga utu dukingirizo yari kure yacu kuburyo kutubona byatugoraga. iki ni igikorwa kiza mu kugezwaho udukingirizo tubifashijwemo n’umukuru w’umudugudu"

Urubyiruko rwari aho rwabashije kwipimisha ku buntu kandi babona n’udukingiro. Umuryango AHF Rwanda wavuze ko udukingirizo tugera ku 6500 twatanzwe uwo munsi kandi mu bantu bagera kuri 333 bapimwe virusi itera SIDA 8 gusa nibo basanze baranduye.

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (Rwanda Biomedical Center, RBC) igaragaza ko ubwandu bwa SIDA buri kuri 3% mu gihugu hose. Abagatanyabikorwa batandukanye barimo UNAIDS,RBC,HDI, USAID bose bifatanyije hamwe mu insanganyamatsiko igira iti " Duhagurukire SIDA, kuko iracyahari".


Urubyiruko rwakanguriwe gukoresha agakingirizo Video

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza