Amakuru

Gasabo: Umuryando HDI wafashije urubyiruko rurenga 5000 mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

April-03
11:15 AM 2017

Jean d’Amour Mutoni, umuyobozi wa HDI Rwanda yatangarije ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw ko impinduka abakorerabushake bagaragaje ari indashyikirwa cyane ku buryo imyumvire y’abantu yahindutse ku buryo bugaragara mu bijyanye no guhugurwa k’ubuzima bw’imyororokere.


Urubyiruko rw’abakorerabushake

“Umusaruro wabo wagaragarira mu kwiyongera kw’icyizere cyo kuganira kuri virusi itera SIDA no kuyirinda ndetse no kuganira ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere byumwihariko mu bakiri bato”.

Mutoni kandi avuga ko umusaruro abakorerabushake babo bazanye wagiye wiyongera dore ko batumye abagabo bisiramuje bagera ku 1050, abaturage bagera 3773 babashije kwipimisha SIDA ndetse banagirwa inama naho abagera kuri 724 babahije guhugurwa ku bijyanye n’icyorezo cya SIDA, bituma umubare w’abagenerwabikorwa bagezweho n’umusaruro w’abakoranabushake urenga ibihumbi 5000.


Jean d’Amour Mutoni/HDI Rwanda

Mutoni kandi yongeraho ko imirenge igera kuri itanu y’akarera ka Gasabo ariyo - Remera, Rusororo, na Ndera ari yo yungukiye cyane mu bikorwa bw’abakoranabushake.

Ibikorwa by’ibanze abakoranabushake b’umuryango wa HDI bakora ni ukwitabira amahugurwa yateguwe n’uwo muryango ku kwirinda no kurwanya SIDA, guhugura abandi kubyo nabo bahuguwe, gushishikariza abakiri bato kwirinda SIDA ndetse no kubafasha mu birori n’ibindi bikorwa bitandukanye byo kurwanya SIDA.

Umuryango wa HDI (Health Development Initiative)-Rwanda ni umuryango utegamiye kuri leta ufite icyicaro mu mujyi wa Kigali ufite icyerekezo cyo gutuma umuryango nyarwanda uba ahantu buri wese abona amahirwe yo kugira no kwishimira ubuzima bwiza hatitawe ku kindi kintu icyo ari cyo cyose.

Ukaba waratangiye mu Rwanda muri 2005, n’itsinda ry’abaganga bo bihugu by’iburasirazuba n’iyo hagati kandi banahavukiye nyuma yo kugaragara ko indwara zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere zihitana benshi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza