Amakuru

Donald Trump ngo azaha umushahara we abatishoboye

March-14
04:23 AM 2017

Umuvugizi wa Perezida Donald Trump witwa Sean Spicer yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa mbere ko umushahara wose wa Trump mu gihe kingana n’umwaka azawuha imiryango y’abakene.

Ubusanzwe umushahara wa perezida Donald Trump ungana n’ibihumbi 400$ kumwaka.

Spicer yabwiye abanyamakuru mu kiganiro kiba buri gitondo ko igihe kigeze ngo na bo bagire uruhare mu gutangaza ibyiza bikorwa na Perezida Donald Trump bari basanzwe batavuga rumwe ku ngingo zitandukanye.

Spicer ati: “Intego ya Perezida ni ugufasha Abanyamerika batishoboye akoresheje ubushobozi bwose ndetse n’umushahara we.”

Nubwo havugwa ibi arikio haracyari abantu benshi harimo n’abanyamakuru bakivuga ko Donald Trump amafaranga avuga ko ari ayo gufashisha abakene, ahubwo ayashyira mu bikorwa bye bwite mu by’ubucuruzi.
Kuri iyi nshuro ariko umuvugizi we yavuze ko abanyamakuru bazakurikiranira hafi iki gikorwa kugira ngo ejo batazaba bamushinja ko yayashoye mu bye.

Mu mateka ya USA abaperezida babiri ni bo bazwiho kuba baratanze imishahara yabo mu gufasha abakene, ni Herbert Hoover (1922-1933) na John F. Kennedy (1961-1963).

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza