Amakuru

Byemejwe: Ntibavuga Charger/Chargeur Bavuga....(Video)

May-31
10:17 AM 2017

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 31 Gicurasi 2017; nibwo Itsinda ry’abanyamakuru bari mu mahugurwa yateguwe n’inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC) mu kuvuga no kunoza imiterere y’ikinyarwanda, bahanze amagambo atandukanye ashamikiye ku ikoranabuhanga maze rimwe muri yo ryo mu ndimi z’amahanga “Charger cyangwa Chargeur” ribonerwa uko ryavugwa mu rurimi rw’ikinyarwanda gifututse .


Intiti Niyomugabo Intebe y’inteko y’umuco n’ururimi Nyarwanda

Intiti Niyomugabo Cyprien Inteye y’inteko yemeje izina rishya muri ntibavuga Charger cyangwa chargeur kuko ubu bavuga Indahuzo.
Yagize ati "ntibavuga Charger cyangwa Chargeur bavuga Indahuzo.Turasaba itangazamakuru n’abanyarwanda guhita barikoresha.Tukaba dusaba Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco ko bahita barishyira muri Ntibavuga Bavuga."


Abanyamakuru bari mu mahugurwa ku miterere y’ikinyarwanda.

Guhanga Amuga cyangwa guhanga amagambo mashya akoreshwa mu mwuga biri muri gahunda yo kugaburira ururimi rw’ikinyarwanda no kwishakira amagambo yo gukoresha mu Kinyarwanda cy’umwimerere kugirango asimbure amagambo y’indimi z’amahanga akomeje gukoreshwa na benshi bigatuma bavangavanga indimi z’amahanga zagakwiye gukoreshwa igihe izindi nzira zananiranye. .

Irebere amashusho y’iyemezwa rya Ntibavuga Charger cyangwa Chargeur Bavuga Indahuzo

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza