Amakuru

Bana Alabed w’imyaka 7 yandikiye Trump atabariza Syria (Ibaruwa)

January-26
05:42 AM 2017

Bana Alabed umwana w’umukobwa yabaye kimenya bose dore ko anazwi ku rwego mpuzamahanga kuko ngo asanzwe akoresha urukuta rwa Twitter yandikirana na bamwe mu bayobozi bakomeye ku isi.


Bana Alabed

Uyu mwana ni umwe mu babashije kurokoka intambara zimaze iminsi zibera muri Syria we n’umuryango we mu kwezi gushize kuri ubu bakaba barahungiye muri Turukiya.

Urukuta rwa Twitter rw’uyu mwana w’umukobwa rwamenyekanye cyane kubera ubutumwa bunyuzwaho buturutse mu bice bikikije intara ya Aleppo imaze iminsi yibasiwe n’intambara z’urudaca.
Yifashishije BBC ducyesha iyi nkuru uyu mwana yanditse ibaruwa ayinyuza muri iki kinyamakuru bitandukanye nibimenyerewe ko ubutumwa bwe bwinshi yabunyuzaga ku rukuta rwe rwa Twitter.

Nyina w’uyu mwana Fatemah usanzwe amufasha kugenzura urukuta rwe rwa Twitter ni we wagejeje kuri BBC ubutumwa buri mu ibaruwa y’umukobwa we. Kwandikira Trump ngo uyu mukobwa yabitewe nuko yamubonye inshuro nyinshi kuri televiziyo mbere yuko arahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika akamubonamo ubushobozi.

Dore ibaruwa ifunguye yandikiye Perezida Trump mbere yuko arahirira kuyobora Amerika:

Yagize ati:

Nyakubahwa Trump,
Nitwa Bana Alabed, mfite imyaka irindwi mba muri Syria muri Aleppo.
Nabaye muri Syria ubuzima bwanjye bwose mbere yo kuhava mu Kuboza umwaka ushize. Ndi umwe mu bana ba Syria bahuye n’ingaruka z’intambara yo muri Syria, ariko ubu mfite amahoro mu gihugu cyanjye gishya cya Turukiya,
Muri Aleppo nari ndi mu ishuri ariko mu gihe gito ryarasenywe kubera ibisasu, bamwe mu nshuti zanjye barapfuye, byarambabaje cyane nifuzaga ko twaba turi kumwe ubungubu kuko twashoboraga gukina. Sinashoboraga gukina ndi muri Aleppo kuko wari umujyi w’urupfu.

Ubu muri Turukiya nshobora kujya hanze nkidagadura. Nshobora kujya ku ishuri nubwo ntarajyayo, iyi ni yo mpamvu amahoro ari ingenzi kuri bose no kuri wowe. Ariko miliyoni nyinshi z’abana bo muri Syria ntibabayeho nkuko mbayeho ubu, barimo kubabarizwa mu bice bitandukanye bya Syria, barimo kubabazwa kubera abantu bakuru.

Ndabizi neza ko uzaba Perezida wa Amerika, none ndakwinginze, ese ushobora gukiza ubuzima bw’abana n’abantu ba Syria? Ugomba kugira icyo ukorera abana ba Syria kuko bameze nk’abawe, kandi bakwiye amahoro nkuko nawe uyakwiye!
Niba unsezeranyije kuzagira icyo ukorera abana bo muri Syria, ubu maze kuba inshuti yawe nshyashya.

Ntegereje kuzareba icyo uzakorera abana bo muri Syria.

Ifoto: Internet

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza