Amakuru

Abanyeshuri ba Tumba College ngo bazi neza impamvu bakwiriye kubaka Igihugu

April-12
12:38 PM 2017

Iki gikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwitabiriwe n’abanyeshuri , abarimu, abaturage begereye iryo shuri.

Mu butumwa aba banyeshuri batanze haba mu ndirimbo n’amagambo bafashe bwagaragazaga ko bashize imbere gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu kizira Jenoside kuko rufite ubushobozi n’ubushake.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Musabyimana Jean Claude, we yavuze ko yavuze ko kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside bigomba kuba inshingano za buri wese.

Yagize ati “ Ikoranabuhanga ni kimwe mu bigikoresho cyiza byadufasha mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza, bwubaka abanyarwanda ndetse ni n’inshingano ya buri munyarwanda wese kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Umuyobozi wa Tumba College Eng. Pascal Gatabazi we asanga urubyiruko rwigaikorangabuhanga rugomba kugira uruhare mukuvuguruza ibinyoma bisakazwa n’abanga u Rwanda binyuze mu ikoranabuhanga cyane ko iyo ikinyoma kivuzwe kenshi kitavuguruzwa kigeraho kigafatwa nk’ukuri.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza