Amakuru

Kigali: Abakubita abagore babo akabo kashobotse /Yeejo.rw

April-23
17:42 PM 2017

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko igihe kigeze gukubitwa kw’abagore bigahagarara, ndetse n’abagore bakarekera kubyihanganira kuko ngo nta munyarwanda n’umwe ukwiye kwihanganira ihohoterwa iryo ari ryo ryose.


Perezida kandi yavuze ko abagabo biha gukubita abagore babo aribo bakwiye kujyaba kubitwa kugeza baretse iyo ngeso.

Ibiyabitangaje mu nama ya 3 rusange yahuje abagore bibumbiye mu muryango wa RPF Inkotanyi, ikabayari igamije kwiga uruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihugu.


Inama yateranye kuwa 22 Mata 2017, muri Kigali Convention Center

Perezida wa Repubulika yanenze cyane abagabo birirwa banywa bagataha basinze buka inabi abagore babo. Ati “Umugore yasigaye inyuma, yasigaye akora ibintu byose, imbere y’amashyiga arahuha, arateka, arashakisha ibintu, umugabo yagiye kwinywera urwagwa, akaza agwirirana, yuka umugore inabi..., Ibi byose umugore akabyihanganira kuko yabitojwe!”

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kandi yanafashe umwanya anenga abantu bakuru babwira abakobwa bato ko bazahura n’ihohoterwa ndetse bana batoza kuza byihanganira. Ati “Uwo mwana w’umukobwa uramuraga ibibazo by’iki?” Aha umukuru w’igihugu, yabwiye abantu ko bagomba kumvisha abakobwa ko kubaka urugo ari ikintu cyiza, aho kubatoza kuzihanganira ibibazo bazahura nabyo, ahubwo bakabigisha kuza birwanya.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagaye cyane abumvise ihame ry’uburinganire bakarifata nabi barisanisha no guhangana hagati y’abagore n’abagabo.

Perezida yabasabye kumvako iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange rigomba kubarishingiye kubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore.

Yakomeje avuga ko umugabo ukubita umugore aba akwiye guhanirwa mu miryango, ikamushyira hagati ikamugorora kugeza ahindutse bidaciye mu nkiko, yaba adahindutse bakaba bamushyira hasi bakamucishaho akanyafu.
Yanongeyeho ko niba hari n’aho umuco nyarwanda waba utegeka ko umugabo agomba gukubita umugore bidashobora kwihanganirwa ahubwo byahindurwa.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza