Amakuru

Abagore 362 mu itorero baharanira iterambere ry’umuturage

August-25
19:32 PM 2016

Kuva taliki 22 kugera 28 Kanama 2016, Abagore362 n’abagabo94bakora mu Karere ka Nyarugenge n’abatowe kuva ku midugudu kugera ku karere,bahuriye mu mahugurwa arimo kubera Tumba College of Technology mu Karere ka Rulindo yateguwe n’itorero ry’igihugu mu kuganira kundangaciro zo kunoza umurimo.

Mu nsanganyamatsiko igira iti “Twubake ubushobozi bw’inzego zatowe hagamijwe impinduramatwara mu iterambere binyujijwe mu itorero ry’igihugu.

Abitabiriye aya mahugurwa aho basabwe kwita ku baturage babaha agaciro na serivisi nziza.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imbireho Myiza y’Abaturage mu Mujyi wa Kigali, Judith Kazayire, afungura kumugaragaro ayamahugurwa yabasabye kuba umusemburo w’impinduka mu iterambere bakabigaragariza mu bikorwa kandi badasobanya; baharanira iterambere ry’umuturage

Yagize ati “Icyo tubasaba nk’ubuyobozi ni uguha abaturage agaciro bakwiye mubaha serivisi nziza mubakemurira ibibazo, nicyo babatoreye ninabyo babitezeho, kwaka umuturage ruswa bibe kirazira.”
.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’Akarereka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yagize ati “Ni mwebwe dutezeho impinduka, mudufashe kurwanya akajagari mu myubakire ndetse no micururize n’ibindi, kubahiriza igihe no kwihutisha serivisi duha abaturage bacu ntakubasiragiza kuko nibo shingiro.”

Aya mahugurwa agamije kongerera ubushobozi abakozi b’Akarereka Nyarugenge n’abatowe vuba muri Gashyantare/2016 mu kunoza inshingano zabo no kugira umutimanama, indangagaciro na kirazira bibayobora mu gukora akazi ka boneza, no ku basobanurira uruhare rw’abayobozi mu kurwanya ubukene n’ibindi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza