Amakuru

Ababonye imirimo muri Expo 2016 bahangayikishijwe nicyo bazakora nirangira, ngo bazasubira mubushomeri

August-09
06:27 AM 2016

Hasigaye iminsi ibiri ngo imurika gurisha ryaberaga mu Rwanda rirangire, rumwe mu rubyiruko rwabonye akazi muri iri murikagurisha ngo barumva ritarangira.

Buri mwaka mu Rwanda mu mujyi wa Kigali habera Imurika gurisha mpuzamahanga ritegurwa ni urugaga rwabikorere mu rwanda PSF, aho usanga abacuruzi n’abashoramari baturutse mu bihugu bitandukanye baje kumurika ibikorwa byabo ndetse no kubicuruza.

Iyo Expo igiye gutangira urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri n’abatagiraga imirimo nibo bafata iyambere mu kujya gusaba akazi doreko kaba kanahari ari kenshi mu nzego zitandukanye.

Mu gihe hasigaye amasaha make ngo Expo 2016 isozwe, www.Yeejo.rw twegereye bamwe mubari babonye imirimo muri iri murika gurisha nuko mu magambo asa naho yuzuye kwiheba batubwirako bumva bifuzako itarangira kuko bamwe bagiye gusubira mubushomeri.

Uwamahoro Aline yabwiye Yeejo.rw ati"Nukuri nishimiye kubona akazi muri iyi Expo, kuko nari umushomeri mbere yuko itangira, numvise ko harimo akazi ndaza ndasaba mubanyamahanga baje gucuruza imyenda ngize Imana ndakabona. Ubu rwose ndumva amafaranga nzakuramo azamfasha ariko rero ndi kwibaza icyo nzakora nisozwa kuko nari narabuze akazi."

Uretse uyu uvugako yibaza icyo azakora expo nirangira, siwe wenyine kuko nabagenzi bakora mubice bitandukanye bya expo batubwiyeko bumvaga yamara iminsi myinshi bagakomeza bakabona imirimo yo gukora, kuko ngo hanze aha kubona akazi bigoye.

Kuruhande rw’abacuruza nabaje kumurika ibikorwa byabo, bavugako abaguzi nabaza kureba ibikorwa byabo bari kurugero rwiza gusa hari nabavugako ntabakiriya babonye, mbese ngo kuribo amafaranga yarabuze.Ntabwo ari aba bari mu imurikagurisha bavugako batabona amafaranga kuko n’abacuruzi basanzwe muri iyi minsi baravugako amafaranga yabuze.

Kuruhande rw’abategura iri murikagurisha PSF, umuyobozi mukuru wayo Ruzibiza Stephen yavuzeko bongereyeho umunsi umwe aho kurangira tariki ya 10 Kanama Expo izarangira tariki ya 11 Kanama, ngo ni mu rwego rwo kureba niba yakomeza kwitabirwa iramutse irenze iminsi 14.
Ariko kuruhande rwababonye imirimo bo ngo basanga uyu munsi umwe wongeweho utari uhagije

Ni ku nshuro ya 19 hari kuba imurikagurisha mpuzamahanga ribera i Kigali, ryatangiye tariki ya 27 Nyakanga rikaba ryaritabiriwe n’abamurika 419 harimo 271 bo mu Rwanda.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza