Abana & Abategarugori

Yishe umwana we amuhaye umuti wica imbeba kuko yanzwe n’umugabo we!

February-15
09:41 AM 2017

Umukobwa witwa Asiimwe Scovia w’imyaka 18 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kampala nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranyweho kwirogera umwana w’uruhinja kuko uwo bamubyaranye yamwihakanye.

Uyu mukobwa wari wataye ishuri ageze mu mwaka usoza ayisumbuye aravugwaho kuba yishe imwana we w’umukobwa amuhaye ikinini cyica imbeba kizwi nka Sumu ya Panya kuko uwo avuga ko bamubyaranye yari amaze kumwihakana.

Polisi ya Uganda ikaba itangaza ko ibi bimaze kuba nk’akamenyero ko hafi 60% by’abana b’abakobwa bo muri kiriya gihugu bata amashuri bageze mu myaka isoza amashuri bakajya gushaka abagabo cyangwa bagatwara inda z’indaro.

Uyu mukobwa afunze mu gihe hagikorwa n’iperereza kuri uwo musore utatangajwe amazina avuga ko ari we bari babyaranye uyu mwana akaza kumwihakana nyuma.

Niba utarabikora! Dukunde unadukurikire ku mbuga nkoranyambaga ukomeze ubone amakuru mu buryo utamenyereye.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza