Abana & Abategarugori

Yasuye umuhungu aramuherana amutera inda. Isomere imvano yabyo

July-18
16:36 PM 2017

Mutuyimana Adelphine utuye mu Kagari ka Rega, Umurenge wa Jenda akarere ka Nyabihu ni umwe muri abo bashatse bakiri bato, ubu amaze imyaka ibiri mu rugo ndetse afite umwana ufite hafi umwaka.

Mutuyimana yacikirije amashuri ye muri 2015 ubwo yari ageze mu mwaka wa wa kabiri 2 w’amashuri yisumbuye akisangira umusore bari bamaze imyaka 2 bakundana, ubu bakaba babana mu buryo butemewe n’amategeko avuga ko ubuzima bwo murugo butoroshye, agira inama abana b’abakobwa bagenzi be ko bakwiye kujya babanza bagakora imishinga yose yo mu bukumi, bayirangiza cyangwa babona hari aho bayigejeje bakabona gutekereza n’uwo gushaka umugabo.

Aganira n’umunyamakuru yavuze ko ajya gushaka yari afite imyaka 18, ndetse ngo agenda atanatwite nk’uko bijya bigendekera bamwe muri bagenzi be, bitewe n’uko umusore bakundanaga yamaze igihe kinini amusaba ko bakwibanira agakomeza kujya amuhakanira ngo byageze aho barabana mubintu atari yabanje gutekerezaho neza.

Akomeza agira ati “Twari dukundanye igihe kirekire, nuko yumva ko namusanga ariko ntabwo nashakaga kumusanga. Nagiye nta nda mfite, naramwangiye arakomeza arahatiriza, akoresha ingufu nanjye ndemera. Nari nagiye kumusura arangije aravuga ngo ntabwo ntaha.”

Adeliphine avuga ko impamvu mu Karere ke ndetse no mu Rwanda muri rusange abana b’abakobwa bashaka bakiri bato akenshi biterwa n’ubuzima bubi baba babayemo iwabo cyangwa ababyeyi babi, n’ibibazo byo mu rugo iwabo muri rusange.

Adeliphine abona ko mu mpamvu zituma abana b’abakobwa bashaka bakiri bato harimo no kwikuza kuko ngo akenshi iyo ufite inshuti y’umuhungu, niyo waba ukiri mu ishuri uhita wumva ko wakuze ugatangira gutekereza gushaka umugabo, ari naho inda zimwe na zimwe zizira imburagihe
Ati “Ushobora gukundana n’umuhungu wajya kumusura agahita yumva ko mwaryamana, rero wasama inda ubwo nta kundi wabigenza, ubwo uhita ushaka uburyo wahita umusanga kuko iyo wamaze gutwita inda iwanyu bahita batangira kugutoteza ugasanga bibaye ibibazo ugahitamo kwigendera.”

Nubwo kuri we yumva ntawukwiriye kubuza abikundaniye kubana, asaba urubyiruko ko rwajya rutegereza byibuze imyaka 25 bakabona kurushinga.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza