Abana & Abategarugori

Yarakotse wenyine mu bana 11 maze anywa umuti usharira wa Never Again arakira

April-10
08:52 AM 2017

Nyiramafishi Rachel uri mu kigero cy’imyaka 40 niwe warokotse mu bantu 11 bo mu muryango aho nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 byamugoye cyane kongera kwiyumvamo ubumuntu cyangwa kuba yabana n’abamwiciye.


Nyiramafishi Rachel(Shangazi w’umudugudu)

Binyuze mu masomo yahabwaga n’umuryango Never Again Nyiramafishi wanjyweye k’umuti usharira w’ubumwe n’ubwiyunge no komora ibikomere yaje kongera kumenyera ndetse ubu akaba abana n’abandi neza bose abiyumvamo bakamwiyumvamo dore ko bamuhimbye akazina ka Shangazi.

Nyiramafishi ati Never Again yabaye umuti womora ibisebe k’umutima wanjye. Nari naniwe cyane. Narariraga gusa mfite Ihungabana(trauma) . Kwemera kuganira nuwo ntazi byari bikomeye. Never Again yubaka amahoro mu bantu.
Never Again ni umuganga uvuguta umuti usharira. Ubu nta kibazo mfite. Ibiganiro bya Never again nibyo byampinduye. Kunyereka urukundo byomoye ibikomere mu kiganiro cyo komora ibikomere.

Nyiramafishi yakoje agira ati nibuka buri munsi ,nomorwa buri munsi. Ubu ndakomeye cyane. Rimwe na rimwe narifungiranaga. Komorwa bizakomeza kunyubaka. Kwibuka no komora ibikomere mu buryo bwo kurwanya jenoside .

Nyiramafishi Rachel uzwi nka Shangazi abarizwa mu itsinda Duhizanye Never Again ry’abantu 30 . Ubu atuye I Musanze mu murenge wa Kamonyi mu kagari ka Birira mu mudugudu Mbugayera Ubumwe n’ubwiyunge.

Kanda Hano urebe andi mafoto yaranze ikiganiro cyateguriwe urubyiruko binyunze muri Never Again Rwanda

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza