Abana & Abategarugori

Utekereza iki ku mushinga w’Itegeko riha abana b’imyaka 10 kugeza 19 uburyo bwo kuboneza urubyaro?

March-22
05:00 AM 2017

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, yakoze umushinga w’itegeko rizemerera abana bari hagati y’imyaka 10 na 19 bo mu bihugu biwugize, gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Uyu mushinga w’itegeko rirebana n’uburenganzira ku buzima bw’imyororokere, nuramuka utowe uzemerera u Rwanda, Tanzania, Kenya, Uganda, Burundi na Sudani y’Epfo gutanga uburyo bwo kuboneza urubyaro ku baturage babyo harimo n’abana.

Daily Monitor yanditse ko kugeza ubu uri ku rwego rwa Komisiyo, ukaba ari umwe mu itegereje Abadepite bashya ba EALA.

Depite Odette Nyiramilimo, wateguye uwo mushinga yasobanuye ko ugamije kwirinda inda zitateganyijwe, ibyago byo gukuramo inda n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na virusi itera Sida.

Uzatuma kandi kandi uburezi na serivisi zirebana n’ubuzima bw’imyororokere zitangwa neza muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ingingo yawo ya 17, igika cya kabiri igira iti “Ibihugu binyamuryango bigomba kumenya ko ingimbi, abangavu n’abandi bakiri bato bagerwaho na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere zibakwiriye, harimo uburyo bwo kuboneza urubyaro n’udukingirizo.”

Uyu mushinga w’itegeko usobanura ingimbi n’umwangavu ko ari umuntu ufite hagati y’imyaka 10 na 19. Usaba ibihugu gushyiraho no gutangiza uburyo bwo kwigishiriza mu ruhame ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Nutorwa ukagirwa itegeko buri wese azaba afite uburenganzira bwo guhitamo uburyo ashatse bwo kuboneza urubyaro, burimo no kwifungisha burundu.

Mu ngingo ya 15, uyu mushinga uvuga kandi ko ugamije kwemerera abagore gukuramo inda mu gihe bigaragara ko inda atwite izagira ingaruka ku buzima bwe.

Guverinoma ya Uganda iherutse gutangaza ko yifuza gutangiza uburyo bwo kuboneza urubyaro mu banyeshuri b’amashuri abanza.

Ababyeyi n’izindi mpirimbanyi zo mu rwego rw’ubuzima muri Uganda zamaganiye kure iki cyifuzo ndetse n’uyu mushinga w’itegeko ryo guha abana uburenganzira bwo kuboneza urubyaro, bavuga ko guha abana ubu burenganzira nta ruhushya rw’umubyeyi cyangwa ubarera binyuranyije n’itegeko nshinga ry’icyo gihugu ryemera ko umuntu udasaba uruhushya ari ufite guhera ku myaka 18.

Jonathan Opio wo mu Muryango Mpuzamahanga Uharanira Ubuzima bwa muntu yagize ati “Uyu mushinga w’itegeko ni uruhushya rwo kwangiza abakobwa bato mu buryo bugendanye n’igitsina.”

Avuga ko nta mubyeyi wakwishimira ko umwana we ahabwa uburyo bwo kuboneza urubyaro cyangwa ngo yemererwe gukuramo inda.

ivomo: IGIHE

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza