Abana & Abategarugori

Urutonde rw’ibyo urubyiruko rukwiye kwirinda k’umunsi w’amatora n’ibihano biteganijwe

July-24
14:54 PM 2017

Umuyobozi wa NEC yibukije urubyiruko inshingano zarwo ku munsi w’itora anakomoza kubyo babujijwe n’amategeko.

Mu kiganiro yagiriye kuri Radio Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Nyakanga 2017, umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora yibukije abanyarwanda muri rusange ariko cyane cyane urubyiruko ko n’ubwo hari inshingano bafite muri ibi bihe byo kwamamaza abakandida ndetse no kumunsi w’itora ko hari ibyo batemerewe gukora, kuburyo kubikora byabakururira ibihano bikomeye harimo no gufungwa imyaka myinshi irenga 10.

Akomoza kubyo urubyiruko rubujijwe,umuyobozi wa komisiyo y’amatora Kalisa Mbanda yagize ati birabujijwe kwitwaza intwaro izarizo zose kuri site y’itora, harimo inkoni, ibyuma,… Kurema, kuremesha udutsiko tugamije kwangisha cyangwa gukundisha abantu umukandida runaka, kwamamaza umukandida runaka kuri site y’itora, Kurema akimbirane ashobora gukurura intonganya n’imivurungano muri rubanda, n’ibindi.

Aha uyu muyobozi akaba yavuze ko hari ibihano bikomeye byateganyirijwe ushobora kugwa muri bene aya makosa hari n’icyo gufungwa imyaka irenga 10 aho yatanze urugero ko havutse imvururu hakagira uzikomerekeramo cyangwa akazipfiramo uwateje imvururu yabihanirwa bikomeye.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza