Abana & Abategarugori

Urutonde rw’abakinnyi b’igitsinagore bakize kurusha abandi

August-16
15:34 PM 2016

Ikibabaje hari abakinnyi (Athletes) b’abategarugori babigize umwuga babona amafaranga make ugereranyije nayo abagabo bahembwa kandi bose bakina imikino imwe. Nubwo bimeze bityo ibyo ntibica intege ibyamamare by’abakinnyi b’igitsinagore gukunda imikino babishyizeho umutima wabo wose, bituma imbaraga bashyiramo zibaha umusaruro.

Dore urutonde dukesha Go Banking Rates, rwa bamwe mubakinnyi 20 b’abagore bakize ku isi bigendeye kumushahara babona n’amafaranga bakura mu kwamamaza.

20. Paula Creamer

Ni umukinnyi wa Golf wabigize umwuga, agaciro k’amafaranga atunze kabarirwa muri miliyoni 8 z’amadorali. Mu mateka y’irushanwa rya Golf rizwi nka LPGA (Ladies Professional Golf Association) niwe waryegukanye ari muto afite imyaka18 gusa.

19. Ronda Rousey

Ku myaka 17 gusa yakinaga imikino yo kurwana (martial arts) itandukanye, muri 2004, niwe witabiriye amarushanwa ya Judo ari muto mu mikino Olympic yaberaga Athens. Afite miliyoni 9 z’amadorali, miliyoni 3.5 azikura mu kwamamariza ibigo bitandukanye nka Reebook, Carl’s Jr., na Monster Headphones.

18. Stacy Lewis

Umukinnyikazi wa Golf wabigize umwuga. Agaciro k’amafaranga atunze kabarirwa kuri miliyoni 10 z’amadorali. Ako kayabo kose harimo miliyoni 2.4 yakuye mu bihembo agenda atsindira mu marushanwa ya Golf ndetse na miliyoni 4 akura mu kwamamariza ibigo bitandukanye.

17. Simona Halep

Halep afite miliyoni 14 z’amadorali, n’umunyaromaniyakazi ukina Tennis nk’ababigize umwuga abona miliyoni 5.3 akura mu bihembo bitandukanye na 1.5 akura mu kwamamaza. Muri 2015, Celebrity Net Worth yamushyize ku mwanya wa 3 mu bakinnyi ku isi bafite agatubutse.

16. Karrie Web

Akomoka muri Australia akaba akina golf, yatsinze amarushanwa ya Golf agera kuri ane, akaba ariwe mugore wa mbere wagize miliyoni y’amadorali kuri bank mu mwaka umwe gusa abikuye mu gukina Golf. Agaciro k’amadorali atunze kabarirwa kuri miliyoni 15. Mu myaka 20 amaze akina Golf yabonye amadorali agera kuri 19,740,620.

15. Victoria Azarenka

Yatangiye gukina umukino wa Tennis muri 2005, yatsindiye umudari wa zahabu mu mikino ya Olympics yaberaga i London 2012. Agaciro kayo atunze kabarirwa muri miliyoni 15 z’amadorali. Igiteranyo cyayo amaze kubona kuva yatangira kugeza ubu angana na miliyoni 26 z’amadorali.

14. Jelena Jankovic

Akomoka muri Serbia akina tennis nkababigize umwuga, yatsindiye Australian Open ya 2001. Nawe agaciro k’amadorali atunze kabarirwa kuri miliyoni 15. Izigera 18,262,595 niyo yakuye mu bihembo bitandukanye yagiye atsindira harimo nayo kwamamariza ibigo bikomeye nka Fila.

13. Lorena Ochoa

Uyu we bigeze kumwita umukinnyikazi mwiza wibihe byose wa golf w’umunyamexicani. Yatwaye irushanwa rya mbere ku rwego rw’igihugu afite imyaka itandatu gusa. Yahagaritse umukino wa golf mu 2010. Ochoa afite intsinzi (victories) 27. Atunze agera kuri miliyoni 15 z’amadorali.

12. Ana Ivanovic

Yatangiye gukina Tennis afite imyaka 5 ubwo bamuhaga racket nk’impano ku munsi mukuru w’amavuko. Yatwaye French Open muri 2008 ndetse atorwa nkumwe bakinnyi ba Tennis bigitsinagore bafite uburanga. Agaciro k’amadorali atunze kabarirwa muri miliyoni 16. Kuri ubu, buri mwaka abona miliyoni 8.3 z’amadorali harimo miliyoni 1.8 akura mu bihembo na miliyoni 6.5 mu kwamamaza.

11. Lindsay Davenport

Yahoze akina Tennis, yabitangiye nkumunyamwuga mu 1991. Yatsindiye umudali wa zahabu mu mikino Olympics yabereye Atlanta 1996 ubwo yarahagarariye igihugu cye cya America. Yatsinze amarushanwa akomeye nka U.S Open, Australian Open na Wimbledon. Atunze abarirwa muri miliyoni 20.

10. Caroline Wozniacki

Akina Tennis, yabitangiye ku myaka 7. Buri mwaka abona miliyoni 14.6 z’amadorali harimo 3.6 akura mu bihembo na 11 akura mu kwamamaza. Agaciro kayo atunze kabarirwa muri miliyoni 20 z’amadorali.

9. Martina Hingis

Akomoka mu gihugu cy’ubusuwisi, akina Tennis nk’ababigize umwuga. Atunze miliyoni 25 z’amadorali. Celebrity Net Worth yamutoye nka champion w’ibihe byose watsindiye Grand Slam akiri muto.

8. Danica Patrick

Akina imikino yo gusiganwa mu modoka. Abona agera kuri 7.9 z’amadorali akura mu bihembo na miliyoni 6 buri mwaka. Agaciro kayo atunze kangana na miliyoni 30 z’amadorali.

7. Annika Sorenstam

Umwuga we n’ugukina Golf, akaba ari umwe mu bagore bakina Golf bibihe byose bagezeyo. Niwe mugore mu mateka ya LPGA uhembwa arenga miliyoni 20 z’amadorali. Ayo atunze abarirwa muri miliyoni 40 z’amadorali.

6. Li Na

Yatangiye gukina Tennis afite imyaka 8, gukina nkababigize umwuga yabitangiye 1999. Afite agahigo ko ariwe mushinwa wenyine w’umukinnyi watsinze Grand Slam. Afite miliyoni 40 z’amadorali. Muri raporo Celebrity Net Worth yashyize hanze muri 2003, yerekana ko ariwe mukinnyi wahembwaga menshi, agera kuri miliyoni 18 harimo nayo kwamamaza.

5. Anna Kournikova

Umwe mu byamamare b’ibihe byose by’abagore bakina Tennis, yatsinze Grand Slam inshuro ebyiri zose mu 1999 na 2002. Afite miliyoni 50 z’amadorali.

4. Venus Williams

Yahoze ari numero ya 1 ku isi mu mukino wa Tennis, igiteranyo cy’ibihembo yatsindiye mu mafaranga muri cariyeri ye agera kuri miliyoni 32, 720,021 z’amadorali. Atunze agera muri miliyoni 75 z’amadorali.

3. Alexis DeJoria

Akina imikino yo gusiganwa mu modoka izwi nka Drag Car Racing. Atunze agera kuri miliyoni 100 z’amadorali.

2. Maria Sharapova

Yatangiye gukina Tennis ubwo bimukiraga muri America afite imyaka 16. Kuva yatangira gukina yatsinze amarushanwa akomeye nka Grand Slam events yaberaga I Wimbledon, U.S Open, Australian Open na French Open. Agaciro kayo afite kabarirwa muri miliyoni 125 z’amadorali.

1. Serena Williams

Uyu niwe uza ku gasongero k’abahembwa menshi mu mukino wa Tennis mu bategarugori yatsinze singles Grand Slam Titles inshuro 18, n’umuvandimwe wa Venus Williams nawe ukina Tennis. Serena Williams yatsindiye imidari ya zahabu inshuro eshatu mu mikino Olympics itandukanye. Agaciro kayo atunze kabarirwa muri miliyoni 140 z’amadorali.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza