Abana & Abategarugori

Umwana wiga mu wa 1 yahinze akarima k’igikoni k’imboga none ubu agemurira Hoteli

October-31
03:36 AM 2016

Ubwo Madamu Jeannette Kagame yatangizaga ku mugaragaro umwaka wa gatatu wa Gahunda 12+ NiNyampinga yishimiye ko imaze kugera k’urugero rwiza

Aha yatanze urugero rw’umwana witwa Vestine Nyiramahirwe wo mu karere ka Musanze, wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri y’uburezi bw’ibanze, watangiye akarima k’igikoni mu bumenyi yakuye muri gahunda ya 12+ Ni Nyampinga, none ubu umuryango we ugemurira imboga hoteli ikomeye muri ako Karere, kandi ntacyo byahungabanyije ku myigire y’uwo mwana.

Madamu Jeannette Kagame yabishimangiye agira ati Nta na rimwe umuntu aba muto kugira ngo agire icyo amarira umuryango.

Iyi gahunda igenewe abana b’Abakobwa bafite imyaka 10 kugeza kuri 12 ibigisha iby’imyororokere, imibanire, imiyoborere no kwiteza imbere.gahunda ya 12+ ibyo imaze kugeza ku bana n’ababyeyi birivugira

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza