Abana & Abategarugori

Umwana w’umukobwa yafashwe agurisha amata agenewe abafite ikibazo cy’imirire mibi

March-25
02:58 AM 2017


Yacurusaga amata ahabwa abana bafite imirire mibi

Bivugwa ko uyu mwana w’umukobwa yafatanywe litiro zisaga 10 mu cyumweru gishize ahita afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP André Hakizimana yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko batazi neza umuntu waba warafatanyije ubu bucuruzi cyane ataramuvuga.

Kurundi ruhande ariko uyu mukobwa we avuga ko aya mata yayaguze n’abayahabwa nubwo ntamuntu yari yagaragaza numwe bayaguze.

CIP Hakizimana agira inama abaturage ko bagomba kumenya ko ibintu Leta itanga muri gahunda runaka bitemewe kugurishwa, by’umwihariko amata yagenewe guhangana n’ibibazo by’imirire mibi mu bana bituma haduka indwara zitandukanye mu bana bakiri bato haimo bwai n’ibindi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza