Abana & Abategarugori

Umurundikazi ukiri muto yashinze ishuri ry’inshuke mu Rwanda

March-31
06:20 AM 2017


Erica Gateka washinze ishuri ry’inshuke mu Rwanda.

Mu masomo ahatangirwa harimo ururimi rw’icyongereza, harimo kwiga kwandika no gusoma ndetse no kubara.

Aganira n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw, Erica Gateka yavuze ko yishimye cyane kuba hari abantu bibuka ko yakoze igikorwa cyiza kandi ngo nazatezuka kumugambi we.

Yagize ati: "Ndishimye cyane rwose kuba hari abantu bazirikana ibyo nakoze maze kwakira ibihembo byinshi mpabwa n’abantu ku giti cyabo ndetse izindi nzego zitandukanye. Intego yanjye ni ukudahagarara mu byo nkora byose kugeza ubwo abana badafite ubushobozi bwo kwiga nabo bazabona uburezi bw’ibanze".

Abana uyu murundikazi arera bari hagati y’imyaka 5 na 14 . Gateka avuga ko yatangiye iki gikorwa akiri mu gihugu cy’uburundi aho yakoranaga n’insengero zitandukanye hanyuma umutekano ubaye muke aza mu Rwanda anahakomereza ibikorwa bye byo gufasha abana.

Share

Ibitekerezo (1)

  1. Miranda Akimpezagiriye 5 Mata, 02:22

    Good morning Yeejo.

    How could I get in touch with Erica Gateka, that burundian girl who opened a kindergaden in Rwanda?

    Thank you

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza